Hagiye Gutangizwa Ikigo Ndangamuco Cyitiriwe Buravan

Yvan Burabyo wakundwaga ku izina rya Buravan yatabarutse taliki 16, Kanama, 2022 azize uburwayi yari amaranye igihe gito. Yari umuhanga mu buhanzi akaba muto myaka ariko akagira igikundiro cyagizwe na bake mu bahanzi bo mu gihe cye.

Mu rwego rwo kuzirikana ibyo byose, hagiye gutangizwa ikigo ndangamurage kiswe YB Foundation.

Intego ni ukuzirikana imico y’uyu muhanzi no guharanira ko ibyo yari yariyeguriye birimo no guhanga bya Kinyarwanda bitagenda buheri heri!

Uwashinze iki kigo witwa Raissa Umutoni yabwiye The New Times ko bazakora k’uburyo umurage wa Yvan Buravan ukomereza mu bandi bakunda guhanga mu nzego zitandukanye.

- Kwmamaza -

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo uzaba kuri uyu wa Kane taliki 17, Kanama, 2023 mu Kiyovu saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umutoni avuga ko abakunzi ba Baravan bazi neza igisobanuro cy’iki kigo yashinze, agasaba buri wese umukunda ko yazatabira itangizwa ryacyo.

Abatazashobora kucyitabira kubera ko amatike yabashiranye, bazakurikirana iby’iryo tangizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abahanzi barimo Uncle Austin na Nel Ngabo bibuka uko umubano wabo na Buravan wari ntamakemwa, aho buri wese yamwisangagaho.

Austin avuga ko Buravan ari we muhanzi wa mbere waje gusura umukobwa we mu mwaka wa 2015.

Mu muziki ngo barahuzaga, ariko mu mibanire hakabura ijambo rikwiye Uncle Austin yakoresha ngo asobanure uko Buravan yari ateye mu mibanire ye n’abandi.

Umuhanzi Nel Ngabo avuga ko igitekezo cyo gushinga kiriya kigega cyo kuzamura umuziki gisa n’igikubiye mu ndirimbo ya nyuma Buravan yasize ahimbye yise ‘Twaje.’

Nel avuga ko iyo ndirimbo yerekana ko Buravan yari yararangije kwiyegurira gukora umuziki ushingiye ku muco w’Abanyarwanda.

Ni yo mpamvu kiriya kigega yakise ‘Twaje Cultural Academy.’

Uretse kuba yaratwaye igihembo cya RFI kitwa Prix Découvertes, Buravan azakomeza kwibukirwa ku miziki yakoraga yabaga ivanze umuziki wa Kinyafurika, uwa Ruzungu ndetse na Gakondo y’Abanyarwanda.

Buravan yatabarutse afite imyaka 27 y’amavuko.

Yapfuye muri Kanama, 2022 azize indwara y’urwagashya, akaba yari amaze igihe gito avurirwa mu Buhinde.

Mbere yari yabanje kuvurirwa muri Kenya biranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version