Inyandiko yasohowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonywe n’itangazamakuru mpuzamahanga ivuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwakuyeho inkunga bwahaga amahanga ukuyemo Israel na Misiri.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatanu binyuze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bita State Department.
Umuyobozi muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Marco Rubio yandikiye abakozi be ko mu rwego rwo gukomeza intego ya Trump yo gutuma Amerika yongera kuba igihangange ari ngombwa ko inkunga nini yahabwaga amahanga ihagarara.
Ni inkunga igizwe na miliyari nyinshi z’amadolari($) zahabwaga ibihugu byose bikorana na Amerika haba mu rwego rw’imibereho myiza, ubuzima n’igisirikare.
Ubutumwa Rubio yoherereje abakozi be hari aho bugira buti: “ Nta nkunga yindi izapfa kongera gutangwa uko bibonetse kose kereka ibanje gusuzumwa neza bikagaragara ko ikwiye”.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko icyo cyemezo cya Amerika kizagira ingaruka mu ngeri nyinshi mu nkunga yahaga amahanga harimo na Ukraine.
Iki gihugu mu myaka irenga ibiri ishize cyahawe inkunga ya miliyari nyinshi z’amadolari ya Amerika ngo gihangane n’Uburusiya bwa Vladmir Putin wagitangijeho intambara muri Gashyantare, 2022.
Amerika ya Joe Biden niyo yagihaye ayo mafaranga menshi hagamijwe ko gikoma imbere Uburusiya ariko Ukraine ntirabishobora.
Amabwiriza yo mu Biro bya Rubio avuga ko ikindi gikwiye guhagarara ari amafaranga Amerika yashyiraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yafashaga mu kurwanya indwara n’ibyorezo hirya no hino.
Amerika yashyiraga amafaranga menshi mu kigega kitwa PEPFAR yafashaga mu kugura imiti igabanya ubukana bwa SIDA yifashishwaga cyane cyane n’abatuye Afurika.
Iki kigega cyashinzwe na George W. Bush mu mwaka wa 2003 kandi cyashimirwaga ko cyatabaye ubuzima bwa miliyoni nyinshi z’abaturage bo muri Afurika no muri Aziya.
Ubwo bufasha bwatumye abantu benshi bishimira gukorana na Amerika muri politiki zayo aho zabaga zitangijwe hose.
Bivugwa ko imiti yatanzwe binyuze mu bufatanye bwa kiriya kigega n’amahanga yatabaye abantu miliyoni 26 hirya no hino ku isi bashoboraga kuba barahitanywe na SIDA.
Inyandiko yo mu Biro bya Rubio ivuga ko ayo mabwiriza atareba ahanini Israel kuko yo izakomeza guhabwa inkunga ya gisirikare, ikaba inkunga kandi izahabwa na Misiri igihugu gikorana neza na Amerika kuva mu mwaka wa 1979 ubwo cyagiranaga amasezerano na Israel yo kuyibera inshuti.
Rubio avuga ko undi mwihariko uri muri uko kwiyemeza, ari uko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga y’ibiribwa ku bihugu bimwe na bimwe biri mu bibazo nka Syria na Sudan.
Icyakora ibikubiye muri iyo nyandiko byamaganywe na bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Amerika cyane cyane abo mu ishyaka rya Abademukarate.
Ni ishyaka rihabanye n’irya Perezida Donald Trump uyobora Amerika muri iki gihe.
Bamwe mu badipolomate bavuga ko ibyemezo Trump ari gufata muri iki gihe bituma inshuti za Amerika zitangira kuyivanaho umutima.
Byari bimenyerewe ko inkunga Amerika iha amahanga ari yo iyifasha kuvuga rikijyana kuko yatumaga ibyo i Washington bavuze amahanga abyumva, bihabanye n’uko Ubushinwa bubigenza kuko bwo buba bwishakira umutungo kamere hanyuma bugatanga amafaranga.
Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze mu Biro bya Rubio zatangaje ko mu minsi 85 iri imbere hazabaho isuzuma ryihariye ry’ingamba zo guhagarika inkunga iha amahanga, hakarebwa buri ngingo ukwayo.
Guhera mu mwaka wa 2023, Amerika yahaye amahanga inkunga ya Miliyari $64 zo gufasha mu bikorwa by’iterambere.
N’ubwo ari uko bimeze, Perezida wayo mushya aherutse gusinya iteka ryo guhagarika inkunga iki gihugu cyahaga amahanga, rikagatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi 90.
Nta bisobanuro by’uburyo bizakorwa byatanzwe.
Umuyobozi wa Oxfam, ishami rya Amerika, witwa Abby Maxman yavuze ko imyanzuro ya Trump izatuma ubuzima bw’abantu benshi bujya mu kaga.
Yagize ati “ Inkunga Amerika iha amahanga ntirenze 1% by’ingengo yose y’imari kandi ituma iki gihugu kigaragara neza mu ruhando mpuzamahanga. Ni inkunga ifasha mu guhangana n’indwara, ingaruka z’ibiza, kwigisha abana hirya no hino ku isi no kugabanya ubukene”.
Yanzuye ko gukuraho iyi nkunga bizatuma abana benshi ku isi batakaza ubuzima, abandi babeho mu bukene bukabije.
Ingaruka zatangiriye muri OMS
Ikinyamakuru cyo muri Amerika kitwa Politico kivuga ko ubuyobozi bwa OMS bwanzuye ko nta bandi bakozi buteganya guha akazi ndetse ko nta n’umukozi uzapfa kongera kubona uruhushya rw’urugendo rw’akazi mu mahanga.
Impamvu ni ukugira ngo amafaranga ari mu kigega cyayo akoreshwe neza nyuma y’umwanzuro wa Trump wo guhagarika inkunga Amerika yahaga OMS.
Inama zose zizajya zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga keretse izo bizagaragara ko bidashoboka ko zakorwa muri ubwo buryo.
OMS kandi yahagaritse kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga kandi gusana inyubako no kugura izindi modoka nabyo byabaye bihagaritswe kugeza igihe bizagaragara ko kubikora ntacyo byahombya.
Ibi bitangajwe mu gihe hari ubwoba ko umunsi hagize ikindi cyorezo cyaduka ku isi, bizagora amahanga kugikumira kubera ko Amerika yiyemeje kutongera gutanga amafaranga yayo ngo ajye muri OMS afashe mu gukumira no kurwanya ibyorezo.
Amerika niyo yari umuterankunga ukomeye mu iterambere ry’ibindi bihugu byose byo ku isi.