Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yahaye U Rwanda Izindi Nkingo Zisaga 750,000 Za Pfizer
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Amerika Yahaye U Rwanda Izindi Nkingo Zisaga 750,000 Za Pfizer

Last updated: 01 October 2021 6:32 am
Share
SHARE

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yemeje ko mu mpera z’iki cyumweru ruzakira inkingo 751,140 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zatanzwe nk’impano.

Ni icyiciro cya kabiri cy’nkingo Amerika izaba ihaye u Rwanda, ku buryo zose hamwe zizahita ziba inkingo 1,239,830.

Mu kwezi gushize icyo gihugu cyahaye u Rwanda inkingo 488,370 za Pfizer, zirimo 188,730 zigize igice cy’inkingo Amerika yemereye mu nama ya G-7 ko izagurira ibihugu bitandukanye, n’izindi 300,000 zavuye ku nkingo icyo gihugu gifite, cyiyemeje gusaranganya ibihugu bizikeneye cyane.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H. Vrooman, yavuze ko igihugu cye “kirimo gusaranganya izi nkingo za COVID-19 mu gutabara ubuzima no kurangaza isi imbere mu gushyira iherezo kuri iki cyorezo.”

Yavuze ko Perezida Joe Biden yiyemeje ko imbaraga zakoreshejwe mu guhangana n’icyorezo imbere mu gihugu zigiye no gushyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Muri Kamena Biden yatangaje ko Amerika ifite ubushake bwo kugura inkingo zigera muri miliyoni 500 za Pfizer zizagenerwa ibihugu bigera mu 100, mu kubyunganira mu guhangana na COVID-19 binyuze muri gahunda y’ikingira.

Ku wa 22 Nzeri yatangaje igurwa ry’izindi nkingo miliyoni 500 za Pfizer, ku buryo igihugu cye kizaba kimaze gutanga inkingo miliyari 1.1 bitarenze umwaka wa 2022.

Iyi ni inkunga ikomeye u Rwanda rubonye, nyuma y’uko rumaze gukingira abantu miliyoni 1.6 bakingiwe byuzuye na miliyoni 2.1 bahawe urukingo rwa mbere.

Izi nkingo za Amerika ubwazo zishobora gukingira byuzuye abantu 375,570, kuko inkingo za Pfizer zisaba ko umuntu ahabwa ebyiri.

Amerika Yahaye u Rwanda Inkingo Ibihumbi 490 Za Pfizer

TAGGED:AmerikaCOVID-19featuredPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Gusura Pariki Y’Ibirunga Bihenze Bifite Akamaro-Umushakashatsi
Next Article Pariki Ya Gishwati – Mukura Yongeye Gusubiranywa, Inahabwa Ubuhumekero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?