Amerika Yahaye Ukraine Toni 1200 Z’Ibisasu Byo Kwivuna Abarusiya

Hari indege yaturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ipakiye toni 1200 z’ibisasu bita javelins igwa i Kiev muri Ukraine. Ambasade y’Amerika ivuga ko biriya bisasu byagenewe  Ukraine kugira ngo izavune u Burusiya umunsi bwayirasheho.

Perezida Joe Biden niwe wemeje ko biriya bisasu byohererezwa Ukraine.

Ukraine iri guterwa inkunga ngo izivune u Burusiya ariko biragoye  ko yo ubwayo yabishobora kuko u Burusiya buri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’intwaro zihambaye.

- Advertisement -

Muri iki gihe hari amakuru avuga ko u Burusiya bwohereje ku mupaka ubugabanya na Ukraine abasirikare 130, 000.

Ni abasirikare benshi kuko si ibihugu byinshi byohereza abasirikare bangana batyo icyarimwe mu ntambara.

Hari amakuru aherutse gutangazwa avuga ko u Burusiya bwateguye ko buzatangiza urugamba kuri Ukraine ku wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022.

Mu ntangiriro z’Icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 14, Gashyantare, 2022 hari inama izahuza ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu 30 bigeze OTAN/NATO kugira ngo barebere hamwe uko batabaza Ukraine yugarijwe n’u Burusiya.

Indege yavuye muri Amerika izaniye ibikoresho Ukraine yaguye ku kibuga cy’indege cya Boryspil.

Icyihishe Inyuma y’Intambara Ishobora Kurota Hagati ya Amerika, u Burusiya Na Ukraine

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version