Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yasabye Ukraine Gusubiza Amerwe Mu Isaho!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yasabye Ukraine Gusubiza Amerwe Mu Isaho!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2022 9:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bukuru muri Politiki n’igisirikare muri Amerika bwasabye Ukraine kuba yibagiwe iby’uko izahabwa indege z’intambara kubera ko izihawe bishobora gutuma u Burusiya bwinjira mu Ntambara yeruye na OTAN/NATO bigatuma havuka Intambara ya Gatatu y’Isi.

Ibi bitangajwe mu gihe Visi Perezida w’Amerika Madamu Kamala Harris yaraye ageze i Varsovie muri Pologne aho ingabo ze ziherutse kohereza abasirikare n’indege nyinshi hagamijwe kurinda iki gihugu ko cyazaterwa n’u Burusiya niburangiza kwigarurira Ukraine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’Amerika witwa Adm. John Kirby avuga ko nyuma yo gusesengura amakuru ava mu butasi bwa gisirikare basanzeg uha Ukraine indege z’intambara zo kwifashisha yivuna u Burusiya byarakaza iki gihugu kigatangira kurasa ku birindiro by’ingabo za OTAN/NATO ziri muri Lithuania, Pologne n’ahandi.

Ngo byakurura intambara yeruye kandi itatinda kuvamo intambara ya gatatu y’isi kuko u Bushinwa bwayinjiramo ku ruhande rw’u Burusiya.

Ntihabura kandi ibindi bihugu bihita biyicyamo, isi yose ikaba ihuye n’akaga.

Kirby yagize ati: “ Dufatana uburemere amakuru yatanzwe kandi agasesengurwa n’inzego zacu z’iperereza, akaba avuga ko turamutse twoherereje Ukraine indege z’intambara twaba dukoze u Burusiya mu jisho mu buryo bweruye kandi nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano  [Lloyd Austin] nawe arabyemera. Ubu tugomba kwitondera icyo tugiye gukora icyo ari cyo cyose.”

Adm John Kirby

Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika bwemeza kandi ko gukora Putin mu jisho byateza ikibazo gikomeye cyane ndetse no ku baturage ba Ukraine kuko asanzwe afite izindi ntwaro n’ubundi bushobozi bwa gisirikare buhambaye cyane.

Bityo rero ngo Ukraine nibe yihanganye mu gihe hakirebwa ubundi buryo ikibazo ifitanye n’u Burusiya cyabonerwa umuti hatamenetse amaraso menshi.

Kirby yavuze ko hari izindi ntwaro Amerika yahaye Ukraine, ibasaba kuba bazikoresha ariko bakirinda gusaba indege kuko zo zishobora gutuma ikibazo kiba kibi kurushaho.

Ku ruhande rw’u Burusiya, kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Werurwe, 2022 icyavugwaga ni uko ingabo zarwo zugarijwe n’ubukonje bukabije kuko bwageze ku gipimo cya -20C.

Ingabo z’u Burusiya zabaye zigenjeje amaguru macye mu ntambara zatangije muri Ukraine nyuma y’uko urubura ruherekejwe n’ubukonje bukabije biziguye hejuru. Ubu mu bifaro byazo ziratuje zitegereje ko ikirere cyagira ibyo gihundura izo ku butaka zigakomeza akazi.

Amakuru atangwa n’iteganyagihe avuga ko mu gace u Burusiya na Ukraine biherereyemo hagiye kumara ibyumweru runaka hari ubukonje bukabije bugendanye n’urubura k’uburyo bizagora ingabo z’u Burusiya gukomeza urugamba kuri Ukraine nk’uko Putin yari yararuteguye.

Kuri Ukraine aya ashobora kuba ari amakuru meza ariko nanone buriya bukonje ntibuzabura kubuza abaturage bari guhunga kugera  neza mu bihugu bahungiramo.

Ubukonje bukabije buzakoma imbere abasirikare ariko nanone ntibusige n’abari guhunga barimo abana n’abageze mu zabukuru.

Hejuru y’ikibazo cy’ubukonje, amakuru atangwa na Daily Mail avuga ko ingabo z’u Burusiya zari zifite n’ikibazo cy’uko amavuta yari arimo ashira andi atarabageraho kandi bari bacyeneye no gusana zimwe mu modoka z’intambara batangiranye ku rugamba.

Hari umusirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Major( Rtd) Kevin Price wavuze ko ingabo z’Abarusiya zigiye guhura n’ihurizo rikomeye ryo kwihanganira ubukonje bukabije kuri uriya rwego.

Birashoboka ko mu mibare ya gisirikare ya Putin n’abajenerali be batigeze batekereza ko ikirere gishobora kuzabahinduka.

Ubukonje buri mu gice u Burusiya na Ukraine biherereyemo ntibwari busanzwe buba muri Werurwe, iyi ikaba ari yo mpamvu byabaye inkuru ikomeye mu itangazamakuru n’inkuru mbi ku basirikare n’abaturage bari guhunga.

Aho ikibazo gikomereye cyane ku ngabo z’u Burusiya ni uko n’ibifaro bafite byagombye kubabera ubuhungiro, iyo bitari mu kazi bishyuha cyangwa bigakonja bitewe n’uko ikirere kigashe.

Guhungira ubukonje  mu gifaro rero ni nko guhungira muri firigo!

Pologne nayo ngo ishobora kuzibasirwa n’u Burusiya

Igishobora gutabara abasirikare b’u Burusiya ni uko babona amavuta ahagije kugira ngo ibifaro byabo bikomeze akazi n’aho ubundi ngo kababayeho!

Ibiri kuba ku Barusiya Bisa N’Ibyigeze Kuba Ku Ngabo Za Hitler…

Mbere y’uko intambara ya kabiri y’isi irangira u Budage butsinzwe, ubuyobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu cyategekwaga n’Abanazi na Hitler bwateguye igitero simusiga bise Operation Barbarossa.

Abahanga mu mateka bemeranya ko kiriya gitero ari cyo gitero gikomeye kurusha ibindi mu mateka iyo urebye abasirikare cyahitanye( ku mpande zose) abasivili, ibyangiritse( haba mu bikoresho bya gisirikare cyangwa umutungo w’abaturage) ndetse n’igihe gito byabayemo.

Intambara hagati y’Abadage n’Abasoviyete( u Burusiya bwari butaravuga nk’uko tubuzi muri iki gihe) yahitanye abantu miliyoni 26, muri bo miliyoni 8.6 bari abasirikare b’Abasoviyete.

Imijyi 1710 ya Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete yarasenywe, imidugugu 70,000 irasenywa burundu.

Ingabo z’Abadage zatangije intambara zari zimaze igihe zitegura kuri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, ziyitangiza zizeye ko zamaze gukora imibare ya gisirikare yose ishoboka kugira ngo batsinde Abasoviyete babagire ingaruzwamuheto.

Mu gihe ingabo z’Abadage zasatiraga Umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, Moscow, mu buryo butunguranye zahuye n’urubura n’ubukonje bukomeye k’uburyo byaziviriyemo gutsindwa.

Ibifaro byazo byari bitagishoboye gusubira inyuma kuko imihanda yari atakiri nyabagendwa kandi n’icyo bita umusada wa gisirikare ntiwashobokaga.

Hagati ya 1941 na 1942 u Budage bwakoze uko bushoboye ngo bwigarurire Umurwa mukuru, Moscow, ariko biranga kubera ikirere kitorohereje abasirikare babwo ndetse n’umuhati w’abasirikare b’Abasoviyete babereye Abadage ibamba.

TAGGED:AmerikaBurusiyafeaturedIntambaraUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Isaba Abayobozi N’Abaturage Gutanga Amakuru Ku Byaha Batazaririye
Next Article Ndimbati Yafunzwe, Hari Uvuga Ko Yamuhaye Inzoga Y’AMARULA Aramusambanya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?