Amerika Yitwaza M23 Kugira Ngo Ipyinagaze u Rwanda

Ubutegetsi bwa Joe Biden bwongeye kwibasira u Rwanda binyuze mu  ‘gukomeza’ kurushinja gushyigikira 23, bukabikora bugamije kwereka amahanga ko ari rwo rwazengereje Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira arwitwaremo umwikomo.

Uko bigaragara, umwe mu migambi y’ubutegetsi bwa Joe Biden ni ukugira ngo umubano wa Washington na Kinshasa ube mwiza bityo havemo umusaruro ushingiye ku bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Si Amerika gusa ifite inyota y’umutungo wa DRC kuko n’Ubushinwa ari uko.

Bwo buherutse gusinyana na Kinshasa amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi no bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

- Advertisement -

Aya masezerano yarakaje abo muri Amerika no mu Burengerazuba bw’isi.

Mu rwego rwo kuryoshyaryoshya DRC ngo nabo ibaheho, abategetsi b’Amerika bemeje ko bagomba kugenda mu mujyo w’ibitegekerezo by’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Muri wo harimo no gushinja u Rwanda gufasha M23 imaze iminsi yarazengereje ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kubera impamvu ivuga ko zishingiye ku ukutubahiriza amasezerano bagiranye nabwo mu myaka yatambutse.

Birazwi ko Felix Tshisekedi yateye inkunga abarwanyi ba FDLR barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera ko abagize uyu mutwe bicaga Abatutsi  bo muri DRC bitwa Abanyamulenge, byaje kuba ngombwa ko nabo bashinga umutwe wo kwitabara.

Uwo mutwe ni M23.

Ibi byose Amerika irabizi, ariko mu buryo bwo kwigiza nkana, ibirengaho ikavuga ko u Rwanda ari rwo rwaremye M23 ruyiha imbaraga ifite.

Ibi biherutse kugaragara ubwo umuyobozi wa USAID  witwa Samantha Power yasohoraga inyandiko yashimaga DRC ariko ikavuga ko u Rwanda rwo ari gashozantambara.

U Rwanda rwamaganye ibyo Samantha arushinja, ruvuga ko nta shingiro bifite.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda witwa Yolande Makolo avuga ko itangazo rya Samanta Power rihusha ukuri rikavuga ibintu bidafite aho bihuriye nako.

Yolande Makolo

Yanditse kuri Twitter ati: “ Itangazo rya Samantha Power rica ukuri k’uruhande, ntirivuga mu by’ukuri inkomoko y’umutekano muke uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ingaruka zawo. Power yirengagiza inkomoko nyayo y’iki kibazo”.

Anibaza impamvu Amerika na Samantha Power badatinda kuri FDLR kandi bazi neza ko ari yo yazengereje abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda ikabica, abandi bagahunga.

Ubusanzwe Guverinoma y’Amerika ikoresha ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, kugira ngo intego zayo za Politiki zigerweho hirya no hino ku isi.

Samantha Power niwe uyobora USAID
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version