Turahirwa Moses Yandikiye Urukiko

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze Moshions yandikiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arusaba ashikamye ko rwamworohereza rukamuha italiki ya vuba yo kuburana k’ubujurire yatanze.

Me Bayisabe Irené wunganira Turahirwa yabwiye itangazamakuru ko umukiliya we yajuriye avuga ko yifuza guhabwa italiki ya vuba yo kuburana.

Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha italiki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.”

Bayisabe avuga ko n’ubwo bahawe taliki 12, Kamena, 2023 nk’iyo kuburaniraho, ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa ubwe yandikiye Urukiko arutakambira ngo urubanza rwe rwakwigizwa imbere.

- Advertisement -

Avuga ko umukiliya we asaba urukiko kumuha italiki ya bugufi kugira ngo azabone uko ajya gukomeza amasomo ye.

Urukiko ntiruragira icyo ruvuga ku busabe bwa Turahirwa Moses.

Rwagati muri Gicurasi, 2023, hari taliki 15, nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwatanze impamvu y’uko agomba gufungwa by’agateganyo  kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha urumogi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version