Polisi Y’U Rwanda Ivura Abaturage Ba Centrafrique

Abaturage 170 bo mu  Midugudu itanu igize Umujyi wa Bangassou bahawe imiti n’abapolisi b’u Rwanda basanzwe bakorera muri Centrafrique.

Abapolisi b’u Rwanda bakoreye bariya baturage kiriya gikorwa mu rwego rwo kwizihira umunsi mpuzamahanga wahariwe abahorejwe kugarura no kibungabunga amahoro ku isi.

Baboneyeho no kwibuka abakozi 4200 ba UN baguye mu bikorwa byo kugarurira abandi umutekano hirya no hino ku isi.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro atangirana nanjye”.

- Advertisement -

Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, uyobora abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-3) avuga ko batanze buriya bufasha mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye isi kwizihiza uyu munsi.

Ati: “Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu gace ka Bangassou bakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri iki gihe cy’Icyumweru mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage”.

Avuga ko bibanze ahanini ku ugukemura ibibazo byugarije abaturage bo muri Bangassou.

SSP Athanase Ruganintwari avuga ko mu nshingano abapolisi be bafite harimo no gutuma ubuzima bw’abaturage bo mu gace bakoreramo buba bwiza.

Yavuze ko ubuvuzi batanze bwibanze ahanini ku ndwara ya Malaria, abafite uburwayi bw’uruhu, uburwayi bwo mu mara no kubasuzuma zimwe mu ndwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diyabete.

Itsinda RWAFPU-3 ryari ryarabanje gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage  uko bakwirinda indwara zitandura kandi bakimakaza isuku.

Umwe mu barwayi bahawe ubuvuzi witwa Koagou Dieu Merci ashima Polisi y’u Rwanda kubera ubufasha iha abaturage kandi ikabikora ku buntu.

Muri rusange  abaturage bashima abapolisi b’u Rwanda kubera uko bitwara neza, bakita no ku baturage b’aho bakorera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version