Ange Kagame Yagizwe Umuyobozi Muri Perezidansi

Umwe mu myanzuro iri mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iyobowe na Perezida Paul Kagame ni uko Ange Kagame( umukobwa wa Perezida Kagame) yagizwe Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije muri Perezidansi y’u Rwanda.

Ashinzwe igenamigambi na Politiki mu nama ngishwanama.

Bamwita Deputy Executive  Director, Strategy&Policy Council.

Undi wahawe inshingano ni CG Dan Munyuza wahoze ari Komiseri mukuru wa Polisi y’u Rwanda wagizwe Ambasaderi warwo mu Misiri.

- Advertisement -
CG Dan Munyuza

Munyuza yari aherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi  na CG Felix Namuhoranye wahoze umwungirije.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagize Bwana François Ngarambe kuba Umuyobozi w’Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, CHENO.

Francois Ngarambe

Soma ibindi bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Kabiri taliki 01, Kanama, 2023

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version