APR Basketball Y’Abagore Yatwaye Igikombe Cya Rwanda Cup

Ku manota 72 ya APR Basketball Women Club yaraye itsinze REG Women Basketball Club ifite amanota 59, bituma itwara igikombe cya Basketball mu Rwanda kitwa Rwanda Cup 2024.

Muri BK Areba niho umukino wa nyuma w’ayo makipe waraye ubereye kandi wari witabiriwe n’abafana benshi biganjemo urubyiruko.

APR WBBC yakinnye neza  mu duce tubiri twa mbere ari na two twayihesheje iki gikombe.

Aka mbere yagatsinze ku manota 28-9, aka kabiri igatsinda ku manota 22-12, aka gatatu ko iragatsindwa  ku manota 14-25 ndetse n’aka kane biba uko kuko yagatsinzwe ku manota 12 kuri 13.

Intsinzi y’iyi kipe yatewe ahanini ni uko yatsinze uduce twa mbere kandi ku manota menshi, bituma itsinda ku giteranyo cy’amanota 72 kuri 59 ya REG Women Basketball Club.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version