Banki Ya Kigali Na Suède Mu Guteza Imbere Imishinga Mito

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwaraye businyanye na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda amasezerano ya miliyoni $10 azatangwa nk’inkunguzanyo yo gushyigikira imishinga mito n’imishinga iciriritse mu Rwanda.

Ayo mafaranga ayavunje mu mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 13 na Miliyoni 484 mu mafaranga y’u Rwanda.

Gushyira umukono kuri ayo masezerano  byaraye bikorewe ku cyicaro cya Banki ya Kigali mu Murwa mukuru Kigali.

Muri ubu bufatanye, Ambasade ya Suѐde izishingira inguzanyo ingana na 70% izahabwa abafite imishinga mito n’iciriritse.

- Kwmamaza -

Abazakora imishinga yujuje ibisabwa bazajya bahabwa inguzanyo ingana $5,000 ndetse na $ 350,000 azishyurwa mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’amezi 60.

Mu gutoranya imishinga izahabwa inguzanyo, hazibandwa  cyane cyane ku mishinga izateza imbere ubukungu binyuze mu guhanga imirimo  no kwita ku bidukikije.

Hazanarebwa niba bene iyo mishinga koko nta ngwate ihagije bafite.

Ubufatanye hagati ya BK n’iriya Ambasade buzamara imyaka umunani kandi byitezwe ko muri icyo gihe cyose iyi mikoranire izaba yararangije guteza imbere imishinga runaka.

Ubuyobozi bwa BK  buyobowe na Dr. Diane Karusisi nibwo bwashyize umukono kuri ariya masezerano naho Ambasade ya Suѐde yo yari ihagarariwe n’Umukozi ushinzwe Iterambere ry’imibanire muri Ambasade  Martina Fors Mohlin, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yagaragaje ko bishimiye ubu bufatanye

Ati: “Iyi mikoranire na Ambasade ya Suѐde mu Rwanda ni ingirakamaro ku mishinga mito n’iciriritse, kuko ingwate batanze izatubashisha gutanga inguzanyo ku bafite imishinga mito n’iciriritse mu buryo butagoye. Bizatuma dufasha bizinesi nyinshi guhanga udushya, kwagura imikorere, ndetse zirenge n’urwego rwo kuba bizinesi nto ahubwo zizamuke zigere ku rundi rwego”.

Avuga ko Banki ya Kigali yiyemeje  guha ubushobozi imishinga mito n’iciriritse (SMEs) kuko ari ingenzi mu iterambere rikomatanyije bose.

Muri rusange, uzahabwa inguzanyo azajya atangirwa ingwate ingana na 70% hanyuma Ambasade ibimugiremo.

Imishinga izatangirwa iyo ngwate ni izibanda ku bikorwa by’ubuhinzi, inganda nto, abakora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa , abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi zisubira, abafite ibikorwa byo gutunganya amazi no gutunganya imyanda ikabyazwa umusaruro, abafite imishinga mito n’iciriritse yohereza ibicuruzwa mu mahanga, abakora mu bukerarugendo no kwakira abantu, abakora mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse, abakora ibikoresho by’ubwubatsi bitangiza ibidukikije n’abafite imishinga y’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Ikigo cy’Igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) cyo kizakorana bya hafi na Banki ya Kigali muri ubu bufatanye gitange ubufasha mu bya tekinike, kigenzure uko iyo nguzanyo ikoreshwa no kureba uruhare igira mu iterambere ry’abayihawe.

Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko ubu bufatanye bushimangira intego ya Banki ya Kigali yo kurushaho gukorana n’imishinga mito n’iciriritse.

Ati: “BK ni umufatanyabikorwa wacu w’igihe kirekire mu kugeza serivisi z’imari kuri bose hagamijwe guhanga udushya no kuzamura ibikorwa bitandukanye by’ubukungu cyane cyane mu bice by’icyaro. Dutewe ishema no gukomeza ubwo bufatanye.”

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’imibanire muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu gushyigikira iterambere ridaheza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version