Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Uyobora Singapore

Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we uyobora Singapore witwa  Tharman Shanmugaratnam ibiganiro uko imikoranire hagati y’ibihugu byombi yarushaho gutezwa imbere.

Ni imikoranire igomba kuzamuka mu bucuruzi, ishoramari n’ikoranabuhanga mu by’imari.

Imikoranire kandi izazamurwa no mu guteza imbere ishoramari hagati y’abikorera ku giti cyabo ku mpande zombi.

Yaganiriye na Lee Hsien Loong wahoze ari Perezida wa Singapore

Mbere y’uko Abakuru b’ibihugu byombi bahura, Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore akaba na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi Lawrence Wong bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano avuguruye mu bufatanye hagati ya Kigali na Singapore.

Ni amasezerano yiswe Double Taxation Avoidance Agreement.

Perezida Kagame kandi yaganiriye na Lee Hsien Loong wahoze ari Perezida wa Singapore ubu akaba ari umuyobozi w’icyubahiro wahawe izina rya Senior Minister.

Baganiriye kuri byinshi muri isi ya none no ku mikoranire mu rwego rw’ikoranabuhanga iri kandi yifuzwa ko yazaguma hagati y’u Rwanda na Singapore.

U Rwanda Rwavuguruye Amasezerano Na Singapore

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version