APR BBC Yongeye Gutwara Shampiyona Ya Basketball

APR BBC yarushije Patriots BBC amanota atatu

Ku manota 73 kuri 70 APR BBC yaraye itwaye igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iba iracyisubije ku nshuro ya kabiri. Hari nyuma yo gutsinda imikino ine ku mikino ibiri iyo bari bahangaye yatsinze.

Umukino yatwariyemo iki gikombe ni uwabaye taliki 22, Nzeri, 2024, ubera muri BK Arena i Remera.

Ni umwe mu mikino igize  “Betpawa playoffs 2024” yari imaze iminsi ikinirwa muri BK Arena.

Mbere y’uko itsinda uyu mukino, n’ubundi APR BBC yari ifite izindi ntsinzi eshatu kuri ebyiri za mukeba bari bahanganye ari we Patriots BBC.

Kugira ngo ikipe itware iki gikombe, igomba kuba yaratsinze imikino ine mu yo yakinnye yose.

Iyo Patriots BBC itsinda uyu mukino ikiba itatu kuri itatu, amakipe yari buzakine umukino wa karindwi wo guca impaka.

Mu mukino waraye ubaye, Patriots BBC yatangiye neza, itwara agace ka mbere mu manota 19 ku manota 17 ariko agace ka kabiri iragatsindwa ku manota 19 ya mukeba wayo, yo igira 14.

Igice cya mbere cyose cyarangiye ku manota 36 ya APR FC n’amanota 33 ya Patriots BBC.

Umwe mu bakinnyi bakomeye ba Patriots BBC witwa William Perry ntoiyabonetse mu mukino waraye ubaye kuko afite imvune yakuye mu mukino wa gatanu uheruka.

Uko umukino wakomezaga kuba mwiza ni ko APR BBC yarushaga bigaragara Patriots BBC kuko hari ubwo yayirushije ibitego 10.

Nayo yageragaje kubikuramo ngo igabanye icyo cyuho ariko iyibera ibamba kuko aka agace karangiye ku manota 19-12.

Umukino warangiye APR BBC itsinze amanota 73-70, itwara igikombe cya Shampiyona ityo kandi iba ibikoze ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Muri rusange  imaze gutwara ibikombe 15 bya Shampiyona ya Basketball.

Iyi kipe yahembwe miliyoni Frw 15,  Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni Frw 7.5 naho REG BBC ya gatatu ihabwa miliyoni Frw  3.5.

Isaiah Miller wa APR BBC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino (MVP) ahabwa miliyoni Frw 2.

Ni mu gihe abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season) bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC wabaye uwahize abandi.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza naho Ndizeye Dieudonné aba uwatsinze amanota atatu menshi mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC yabaye umutoza mwiza w’umwaka.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya BetPawa Playoffs,  APR BBC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya Basketball Africa League (BAL), ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ubwo APR BBC iheruka guhagararira u Rwanda muri BAL yaviriyemo mu mikino y’amajonjora yakiniwe i Dakar muri Sénégal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version