Undi Muhanda Kagame Yemereye Abaturage Watangiye Kubakwa

Kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto byatangiye. Ni umuhanda Perezida Kagame yemereye abatuye ibice biri hagati ya Gasabo na Rulindo, ukazaba ufite uburebure bwa kilometero 35.

Niwuzurira igihe cyagenwe uzafasha abatuye Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro, Murambi, Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na  Bushoki mu Karere ka Rulindo kugendererana.

U Rwanda rwubaka imihanda myinshi mu rwego rwo gufasha abarutuye kuva mu bwigunge, bakagendererana, ubuhahirane bukiyongera.

Aho umuhanda wa kaburimbu ugeze ntihabura amajyambere kuko uhita woroshya ubwikorezi.

Akenshi uhita ushyirwaho amashanyarazi bigatuma abawuturiye batangira gukora ubucuruzi bwifashisha amashanyarazi burimo kogosha, gucuruza ibinyobwa bisembuye, abafite murandasi nabo bakabona uko batanga serivisi.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo muri Gashyantare, 2024 yavugaga ko 60% by’imihanda yose yo mu Rwanda ikozwe na kaburimbo.

Mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe hakozwe imihanda ireshya na kilometero 2,774; muri yo ingana na 60% y’imihanda iri ku rwego rw’igihugu  irimo kaburimbo ikaba ireshya na kilometero 1,639.

Ubusanzwe imihanda ikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho izaca, ibisubizo izaniye abahatuye, ubuhaname n’ubuhehere bw’aho izaca n’ibindi.

Kaburimbo ikomeye iba itetse, bakayishyira mu muhanda babanje gukora ibyo bise layers(couches) hasi.

Babanza gutunganya ubutaka busanzwe bakabutsindagira, nyuma bagashyiraho couche de foundation, bagashyiraho amabuye basasa hejuru(bayita laterites) hanyuma bakabona gushyiraho kaburimbo itetse bikozwe n’imashini.

Guhenda kwa kaburimbo gushingira ahanini ku kiguzi kigenda kuri kilometero imwe kandi kilometero ihenda bitewe n’ubuhaname bw’aho izacishwa kuko ahazamuka hatagoye nk’ahatambika.

Gukora kaburimbo ahantu hazamuka harahenda kubera ko uretse kugorana  mu kuhacukura no kuhashyira kaburimbo, hanahenda kubera ko gutunganya imiyoboro y’amazi no kwimura abantu byose hamwe bizamura ikiguzi.

Impuzandengo ya kilometero imwe y’ahantu hazamuka ni miliyari Frw 1 na miliyari Frw 1.3.

Umuhanda nk’uyu kandi uba ufite ubugari bwa metero zirindwi(7) ni ukuvuga ibyerekezo bibiri.

Impuzandengo y’umuhanda w’igitaka(feeder road) kuri kilometero imwe ni hagati ya miliyoni Frw 120 na miliyoni Frw 200.

Iyo umuhanda warangiye kuzura, impuzandengo yo kuwitaho iba iri hagati ya Frw 212,000 na Frw 280,000 ku kilometero kimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version