Kenya Igiye Kohereza Muri Haïti Abandi Bapolisi 600

Abapolisi ba Kenya boherejwe muri Haiti

Ubuyobozi bwa Kenya butangaza ko mu gihe gito kiri imbere hari abapolisi 600 bazoherezwa muri Haïti gufasha igisirikare cy’aho guhangana n’amabandi asa n’ayigaruriye igihugu cyose. Ayo mabandi ayobora 80% by’ubuso bw’iki gihugu!

Nibagera yo bazahasanga abandi 400 bahageze mbere bityo umubare wabo bose ube abantu 1000.

Umurwa mukuru Port-au-Prince usa n’uwigaruriwe n’amabandi ku buryo byatumye Polisi n’ingabo z’iki gihugu basa n’abananiwe kuyatsimbura.

Mu ntangiriro za Kamena, 2024 nibwo abapolisi ba mbere ba Kenya bagiye muri Haïti ku bufatanye bw’iki gihugu na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

- Kwmamaza -

Amerika ifite impungenge z’uko Haïti ishobora kuba indiri y’abagizi ba nabi bashobora kuzahinduka ibyihebe.

Kuba ibyihebe kandi bayobora igihugu kiri munsi y’Amerika byatuma ijya mu kaga ko kuzajya igabwaho ibitero runaka cyangwa igahinduka isoko ry’abagurisha ibiyobyabwenge nk’uko byigeze kugenda muri Mexique.

Byaba kandi ikibazo kuko abaturage ba Haïti bashobora gutangira kujya bahungira muri Amerika, igahinduka ahantu abimukira bayobotse.

Perezida wa Kenya William Ruto aherutse gusura abapolisi be boherejwe muri Haïti ababwira ko bidatinze hari bagenzi babo bazahabasanga bakabunganira.

Kugeza ubu hari abandi bapolisi bo mu bindi bihugu bari gutegurirwa kuzoherezwa muri iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Biteganyije ko bose hamwe uko bakabaye bazaba ari abantu 1,900.

Mu minsi micye iri imbere hateganyijwe inama yihariye y’abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi izigirwamo, by’umwihariko, ibya Haïti.

Abagize ako kanama bazasuzumira hamwe niba ibyatumye Kenya yohereza abantu bayo muri Haiti ari ibyo gukomeza gushyigikirwa, bikongererwa igihe cy’amezi 12, azarangira mu mwaka wa 2025.

Uyu mugambi uvuze ko bizaba ngombwa ko abo bapolisi bongererwa ibikoresho kandi bagahembwa neza, ikintu bamaze iminsi binubira ko kidakorwa neza.

Ruto yabwiye abapolisi be ko umurimo bamaze mo amezi make bawukoze neza kandi byatumye abantu bagarura icyizere ko iki gihugu kizatekana.

Ati: “ Ubwo mwoherezwaga inaha, abantu bavugaga ko mutazashobora aka kazi. Icyakora mu mezi make muhamaze, biragaragara ko mwitwaye neza kandi abantu batangiye kubagirira icyizere”.

Yabasabye gukomereza aho, abizeza kuzabaha ibikoresho bigezweho ngo bakore neza akazi kabo.

William Ruto yaboneyeho kubamenyesha ko hari bagenzi babo 600 bari gutegurwa ngo bazaze kubatera ingabo mu bitugu.

Abajora ibyo kugarura umutuzo muri Haïti bavuga ko akazi abapolisi bari kuhakorera gakorwa nabi kuko nta bikoresho nka kajugujugu bafite.

Kutagira kajugujugu bituma badakora akazi ko kuzenguruka umurwa mukuru bakora irondo rya nijoro kandi bigatuma kuvumbura ibirindiro by’abigometse bitoroha.

Kuba nta bikoresho bituma bashobora kureba mu mwijima mu gihe bari mu kazi bituma batabona neza aho akazi kabo gakwiriye gukorerwa, bityo guhangamura abagize kasha bikagorana.

Nubwo amahanga yakomanyirije Haïti ngo itabona intwaro, ku rundi ruhande, abigometse barazibona binyuze mu kuzishaka bya magendu.

BBC yanditse ko muri ako kajagari  ari naho abagizi ba nabi bahereye barushaho gufata ku ngufu abagore kandi abantu bagera kuri  700,000 bamaze guhunga ingo kubera umutekano mucye.

Taliki 06, Werurwe, 2024 nibwo uwari Minisitiri w’Intebe wa Haïti witwa Ariel Henry yahunze igihugu nyuma y’uko indege ye yangiwe n’abagizi ba nabi bo mu gihugu cye kugwa ku cyibuga cy’indege mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Yahise yaka ubuhungiro muri Puerto –Rico.

Hari hashize igihe gito avuye muri Kenya kuganira n’ubutegetsi bw’aho uko Nairobi yakohereza abapolisi bayo kwirukana bariya bagizi ba nabi  bigaruriye 80% by’ubuso bwose bwa Haïti.

Ibya Haïti byarushijeho kuzamba ubwo uwari Perezida wayo witwaga Jovenel Moïse yicwaga.

Jovenel Moise

Hari mu ijoro ryo kuwa Kabiri taliki 07, Nyakanga, 2021 araswa n’abantu bamusanze iwe aryamye.

Umugore we Martine Moïse yakoremekejwe n’amasasu.

Haïti yabasiwe n’inkubiri y’urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi ndetse n’ibikorwa by’ubushimusi, cyane cyane mu murwa mukuru, aho uturere tumwe tutakiri nyabagendwa.

Kuzahara kw’imibereho muri iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 11, byatumye abagera hafi 60% basigaye babayeho munsi y’umurongo w’ubucyene.

Umutingito w’isi wo mu mwaka wa 2010 wishe abantu barenga 200,000 ndetse wangiza byinshi mu bikorwa-remezo no mu bukungu.

Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) bubungabunga amahoro bwashyizweho mu 2004 ngo bufashe gushyira ituze muri icyo gihug  buhava mu 2017 ariko akajagari ntikarashira mu gihugu.

Haiti ku ikarita y’isi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version