APR FC ‘Idahagaze Neza’ Irasubukura Imyitozo

Abakunda umupira w’amaguru mu Rwanda basigaye bavuga ko ikipe ya APR FC idahagaze neza nk’uko byahoze. Babishingira ku ngingo y’uko iherutse gutsindwa na Musanze FC ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize ikaba yaranganyije na mucyeba wayo Rayon Sports.

Umukino hagati ya APR FC na Rayon Sports uba ari injyanamuntu k’uburyo ikipe iwutsinze ituma igihugu cyose gihaguruka kikabyina.

Iyo Rayon Sports ari yo yatsinze ho biba ibindi.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babwiye Taarifa ko kunganya na APR FC ari ikintu bishimiye kuko byaberetse ko muri iki gihe ifite ibibazo.

- Advertisement -

Umukino wahuje APR FC na Musanze FC ukarangira Musanze FC itsinze APR FC igitego kimwe ku busa( 1-0) watumye abantu batangira kwibaza uko APR FC imerewe muri iki gihe.

Umukino APR FC yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 watumye abantu batangira kwibaza ikibazo ifite

Ni umukino wabaye taliki 16, Gashyantare, 2022.

APR FC igiye gusubukura imyotozo…

Ku rubuga rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu handitseho ko iri busubukure imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare.

Bibaye nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abakinnyi atoza.

Yabahaye kiriya kiruhuko nyuma y’uko banganyije na Rayon Sports ku munsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Umutoza Adil Mohammed yemeje ko bagomba gukora iriya myitozo ariko bakaguma no mu mwiherero bitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzahuza APR FC na Gasogi FC kuwa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version