APR FC Irashimirwa Uko Iri Kwitwara Muri Mapinduzi Cup

Aurore Mimosa Munyangaju ushinzwe iterambere rya Siporo zose mu Rwanda yashimye APR FC uko iri kwitwara mu marushanwa ya Mapinduzi Cup ari kubera muri Zanzibar.

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa

Ni nyuma y’uko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda igeze muri ½ cy’iri rushanwa itsinze Young Africans ibitego 3-1.

Kuba APR FC yatsinze Young Africans ni ikintu kinini kubera ko iyi ari imwe mu makipe akomeye mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

- Advertisement -

Mu mwaka w’imikino ushize, yakinnye umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu gihe muri uyu mwaka w’imikino iri mu matsinda ya CAF Champions League.

Iri kandi mu makipe akunzwe cyane muri Tanzania kuko iri ku mwanya wa mbere muri iki gihugu nyuma yo gutsinda mukeba wayo witwa Simba SC ibitego 5-1  mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona mu Ugushyingo, 2023.

APR FC kandi iherutse no gutsinda Simba Sports Club nayo byari byahuriye mu marushanwa ya Mapinduzi Cup.

Minisitiri Mimosa Aurore Munyangaju yanditse kuri X ko ashimira APR FC kubera intsinzi yayo kandi Abanyarwanda bayiri inyuma.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version