APR FC Mu Myiteguro Yo Gutsinda Musanze FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu  Umuyobozi wa  APR F.C Lt Gen Mugamga Mubarakh yaraye akurikiranye imyitozo y’iyi kipe.

Yabwiye abakinnyi ko bagomba kwitegura umukino uri bubahuze na Musanze FC kuri  iki Cyumweru taliki 26, Gashyantare, 2023.

Yababwiye  ko umukino wose kuri APR F.C  ari final.

Ngo mu ngabo nta muntu usubira inyuma.

- Advertisement -

Gen Muganga ati: “Dusigaje imikino 10 imbere yacu bityo yose tuyifate nka finale nkuko dusanzwe duha agaciro indi mikino.”

Gen Muganga yabwiye abakinnyi b’ikipe ye ko bagomba kuza gutsindira Musanze FC iwayo

Yababwiye ko ikibuga bari bukiniriho kitameze neza bityo ko bagomba kumenya uko babyitwaramo bakabona intsinzi.

Umukino w’aya makipe urabera ku kibuga cya Musanze kiri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.

Gen Muganga ati: “ Ddufite andi makipe duhanganiye iki gikombe bityo nta gahunda yo gusubira inyuma.”

Yifurije abakinnyi gucyura intsinzi kandi ababwira ko abafanaba APR FC babari inyuma aho bari hose mu Rwanda no mu mahanga.

Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi ba APR F.C bose uretse abafite ibibazo bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version