Uwayoboraga Ishami Ry’Abagore Muri PSF Yatabarutse

Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo rwatangaje urupfu rwa Agnes Samputu wahoze ayobora Ibiro bya ba rwiyemezamirimo b’abagore muri ruriya rugaga.

Ubutumwa buri ku rukuta rwa ruriya rugaga bugira buti: “ Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Madamu Agnes Samputu wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’abagore mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo. Yari umugore w’umunyamurava wagize uruhare mu kuzamura rwa rwiyemezamirimo b’abagore.”

Umwe mu bagore bakoranye nawe witwa Ingabire yabwiye Taarifa ko kimwe mu byo bazahora bamwibukiraho ari ubunyangamugayo bwe no kuba yakoraga cyane ngo azamure umugore wese wiyemeje ubucuruzi.

Ati: “ Twari tumuziho gukora cyane ngo arebe ko yazamura imikorere ya rwiyemezamirimo w’umugore. Igihe twari tumaranye yatubereye umuyobozi mwiza.”

- Advertisement -

Agnes Samputu yaguye muri Canada aho yari amaze iminsi arwariye.

Igihe cyo kumushyingura ntikiragenwa kubera ko umurambo utaragera mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version