Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: APR FC Yanganyije Na Pyramids FC Biyicira Imibare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

APR FC Yanganyije Na Pyramids FC Biyicira Imibare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2024 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukino ubanza w’irushanwa nyafurika uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo waraye uhuje APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri yarangiye anganyije 1-1. Abafana ba APR FC bavuze ko ibyo bidahagije, yagombye kuba yayitsinze byinshi…

Umutoza wa APR FC yabanjemo Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.

Mu ntangiriro z’umukino, amakipe yombi yakoze uko ashoboye abanza gukinira mu kibuga cyayo yanga guhubuka ngo iyo bahanganye itabona urwaho igatsinda mu minota ya mbere.

Yombi yaje kongera umuvuduko akina ashaka uburyo hagira ibanza indi igitego hakiri kare ariko biranga.

Kubanza igitego byari butume buri kipe yugarira, umupira ugahinduka umukino ufunze.

Ku ruhande rwa APR FC yakiniraga mu kibuga cy’iwabo kandi imbere y’abafana benshi, yari itsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 17 ubwo Karim Hafez yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu Pavelh Ndzila aho kuwufata ngo awugumane biranga ariko aza kongera arawucakira kuko  habuze umukinnyi wa Pyramids FC uwushyira mu izamu.

Jean Bosco Ruboneka, umwe mu bakinnyi beza ba APR FC, yaje gutera ishoti rikomeye atererera mu rubuga rw’amahina rwa Pyramids FC ariko umunyezamu Ahmed Naser arawufata.

Hari ku munota wa 22 w’igice cya mbere cy’uyu mukino.

Iminota yakurikiyeho yabaye iya APR FC kuko yakomeje kotse igitutu  Pyramids FC.

Iki gice cyarangiye nta kipe itsinze indi.

Ubwo icya kabiri cyatangiraga, APR FC yagize amahirwe umukinnyi wa Pyramids FC aritsinda.

Hari ku munota wa 50, uwabikoze akaba ari Mohamed Chibi ku mupira wari utewe mu izamu na Mamadou Lamine Bah undi aritsinda kubera guterwa igihunga na Mugisha Gilbert.

Mu rwego rwo kurinda icyo gitego ngo kitishyurwa, ku munota wa 64, APR FC yakoze impinduka za mbere, Taddeo Lwanga asimburwa  na Aliou Souane.

Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota hafi 10, ni ukuvuga kuwa 75, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Richmond Lamptey.

Uko iminota  yazamukaga niko Pyramids FC yashakaga uko yakwishyura APR FC kandi yaje kubigeraho ubwo ku munota wa 83.

Pyramids FC yaje kwishyurwa iki gitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele, ku mupira wari uvuye muri koruneri undi agitsindisha umutwe.

Ku munota wa nyuma mu minota isanzwe igenewe umukino, ni ukuvuga uwa 90, APR FC yahinduranyije abakinnyi yinjiza Tuyisenge Arsène na Niyibizi Ramadhan basimbura Mugisha Gilbert na Seidu ariko umukino warangiye ntacyo bitanze.

Umukino warangiye ari igitego 1-1 ariko hari undi mukino wo kwishyura uzaba talili 21, Nzeri, 2024 ukazabera mu Misiri.

Izasezerera indi muri izi zombi nyuma y’uwo mukino izabona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

TAGGED:APRfeaturedItikeMisiriPyramidsRubonekaUmukinoUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ishyaka Rya Tshisekedi Riravugwamo Amacakubiri Akomeye
Next Article Abanyamerika Batatu Bafungiwe Muri Venezuela
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?