APR FC Yatengushye Perezida Wayo Wayisabye Gutwara Ibikombe Byose

Lieutenant General Mubarakh Muganga uyobora APR FC

Ikip AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2022, itsinze APR FC igitego kimwe ku busa(1-0).  Ibi byabaye gutenguha Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe uyiyobora kuko hari hashize amezi abiri ‘ayisabye kuzatwara ibikombe byose.’

Ni umukino AS Kigali yitwayemo neza kuko nyuma yo gutsinda igitego cya mbere, yugariye ariko ikoresha n’amakosa abakinnyi ba APR FC kugira ngo ibateshe akanyabugabo bityo ize kubatsinda.

Igice cya mbere cyarangiye ifite igitego kimwe ku busa, mu gice cya kabiri ikinira inyuma kugira ngo  ibuze APR FC kwishyura.

Uriya mukino wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Kalisa Rachid ku munota wa 30 w’igice cya mbere.

AS Kigali yatsinze APR FC iyitwara icy’Amahoro

Ku wa Mbere taliki 27, Kamena, 2022 hari habaye umukino wahuze Rayon Sports na Police FC baharanira umwanya wa gatatu urangira Rayon Sports itsinze Police FC ibitego bine ku busa( 4-0).

Nyuma y’uko AS Kigali itsinze APR FC, Umutoza wa AS Kigali Cassa Mbungo yapfukamye ashima Imana kuko atsinze ikipe itajya ipfa gutwarwa igikombe icyo ari cyo cyose mu Rwanda.

APR FC yigeze no gutsindwa na Musanze FC , hari mu ntangiriro za Gashyantare, 2022.

Umukino wahuje APR FC na Musanze FC icyo gihe warangiye Musanze FC itsinze APR FC igitego kimwe ku busa( 1-0).

Icyo gihe kandi abakurikiranira  hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bavuze ko muri iriya Kipe( APR FC) hashobora kuba harimo urunturuntu.

Icyo gihe yari imaze igihe gito inganyije na mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports.

Ku rundi ruhande, hari n’abagaya imyitwarire y’umutoza wa APR FC Umunya Maroc witwa Adil bakavuga ko agira imvugo isesereza kandi uburyo bwe bwo kuganira n’abakinnyi , kuganira n’abanyamakuru n’abandi bahurira muri Siporo bukaba butabamo umushyikirano unyuze impande zose.

Adil Muhammed aganira na Byiringiro Rague umwe mu bakinnyi bakuru ba APR FC

Igihamya cy’ibi ni uko aherutse kwamaganwa n’abanyamakuru ubwo yari agiye kubaha ikiganiro bituma asohoka mu cyumba cyari butangirwemo.

Ikindi ni uko hashize amezi abiri Lieutenant General Mubarakh Muganga uyobora APR FC akaba asanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka asabye abakinnyi ba APR FC ‘kutazagira igikombe na kimwe bahusha.’

Hari Taliki 06, Gicurasi, 2022 ubwo Gen Muganga yangaga abakinnyi b’ikipe ayoboye mu myitozo akababwira ko bagomba gutwara ibikombe byose biri guhatanirwa mu Rwanda ‘muri iki gihe.’

Lieutenant General Mubarakh Muganga uyobora APR FC

Gen Muganga yagize ati: “ Urugamba rugeze ahakomeye! Namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finale kuri twe kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.”

Icyo gikombe cy’amahoro yabasaga gutwara nicyo AS Kigali yabambuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version