Polisi Na RIB Muri Bénin Mu Nama Ya Interpol

Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Madamu  Isabelle Kalihangabo bari i Cotonou muri Bénin mu nama y’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano yiga uko ibihugu byakomeza gukorana mu gukumira cyangwa kurwanya iterabwoba n’ibihugu byambukiranya imipaka.

Ni Inama ya 25 ihuza ibihugu by’Afurika biba muri Polisi mpuzamahanga yitwa  Interpol 25th African Regional Conference yatangiye kuri uyu wa Kabiri Taliki 28, Kamena, 2022.

Ku rutonde rw’ibigomba kwigirwa muri iyi nama harimo uko ibihugu byakorana kugira ngo habeho gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterabwoba cyangwa se byaba byakozwe hakabaho kubigenza no gukorana kugira ngo ababikoze bagezwe imbere y’ubutabera.

Abitabiriye iriya nama bazamara iminsi itatu baganira ku bibazo bifitanye isano n’iterabwoba bigaragara muri Afurika muri iki gihe n’uburyo byakumirwa cyangwa bikarwanywa mu bundi buryo.

- Advertisement -

Aho iterabwoba ribera ikibazo ni uko rirenga imipaka, abarikora bakagira amayeri n’uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha kugera ku ntego zabo.

Ibi bituma  abashinzwe kubitahura, kubikumira no kubigenza bahura n’ingorane zirimo uko bakorana n’abayobozi mu bihugu abagizi ba nabi bategururiramo ibyaha cyangwa bahungiyemo kugira ngo abakekwaho uruhare muri ibyo byaha bafatwe nta mategeko mpuzamahanga yishwe.

Inama ya Interpol iri kubera muri Bénin yatangijwe na Minisitiri w’ubutegetsi n’umutekano wa Benin witwa Alassane Seidou.

Perezida wa Polisi mpuzamahanga, Interpol, Ahmed Naser Al Raisi n’Umunyamabanga mukuru wayo witwa  Jurgen Stock bombi bari bahari.

Abitabiriye iriya nama bazanaganira uko bakorana ngo politiki z’umutekano muri Afurika zikubiye muri gahunda izageza mu mwaka wa 2063 zizashyirwe mu bikorwa.

Interpol ni Polisi mpuzamahanga igamije gukurikirana abanyabyaha bava mu bihugu bimwe bakajya kwihisha mu bindi

Zikubiye mu kitwa African Union Agenda 2063.

Bazanigira hamwe uko imikoranire ya Polisi zo muri Afurika yakomeza kunozwa.

Nayo ikubiye mu cyo bise  African Union Mechanism for Police Cooperation (AFRIPOL) .

Abagenzacyaha bo mu Rwanda baherutse gukarishya ubwenge…

Hashize iminsi mike Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha ruhugura izindi nzego z’umutekano mu kugenza no gufata abanyabyaha  babuze.

Ni amahugurwa yamaze Icyumweru.

Umuyobozi mu Rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha uhagarariye ishami rya Polisi mpuzamahanga( InterPol) witwa Antoine Ngarambe yabwiye Taarifa ko guhugura inzego z’ubugenzacyaha zitari RIB byakozwe mu rwego rwo kubungura ubumenyi ku mikorere igezweho y’uburyo bwo gutahura no gufata abanyabyaha bahisha hirya no hino ku isi.

Yavuze ko ubu buryo babwita ‘I 24/7 Communication System’ kandi ngo burafasha.

Ati: “ Ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abagenzacyaha hirya no hino ku isi bufasha mu kumenya no kubika amakuru y’ukurikiranyweho icyaha kandi bukazafasha mu kuba yafatwa iyo hari aho aciye akamenyekana.”

Ngarambe yabwiye Taarifa ko guhugura abandi bakozi bakora mu zindi nzego z’umutekano byakozwe mu rwego rwo kuzubakira ubushobozi kugira ngo habeho kuzuzanya hagamije gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Itegeko rishyiraho Urwego RIB rivuga ko ari rwo rwihariye inshingano yo kugenza ibyaha n’ubwo izindi nzego zishobora gutahura cyangwa zigakumira ibyaha bitaraba.

Iyo bibaye igikurikiraho ni uko Ubugenzacyaha bukurikizaho kukigenza.

Icyo gihe Antoine Ngarambe yabwiye Taarifa ko yishimiye ko abandi bahuguwe n’uru rwego bungutse ubumenyi mu gutahura no gufata abantu bamaze igihe bashakishwa mu butabera.

Kugeza ubu u Rwanda rushakisha abantu 1,359.

Muri bo abarenga 80% ni abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi ni abakoze ibindi byaha.

Ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutahura no gufata abacyekwaho ibyaha bise InterPol 24/7 Communication System ribitse amakuru y’abantu miliyoni 130 bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bakoreye hirya no hino ku isi.

Ni amakuru asangiwe n’ibihugu 195 hirya no hino ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version