Arashaka Ko Abakristo Bamenya Neza Indirimbo Zo Mu Gitabo

Bikem wa Yesu mu ndirimbo yasubiyemo yise Hari Umwami wa Kera

Umuhanzi Bikem wa Yesu( asanzwe yitwa Emmanuel Bikorimana) avuga ko intego ye mu myaka itanu iri imbere ari uko Abakristo muri rusange bazaba bazi indirimbo byibura 150 mu zigize igitabo cy’indirimbo buri wese yitwaza agiye gusenga.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru avuga ko kumenya neza indirimbo zo mu gitabo bigirira akamaro Umukristo kuko zirimo ubutumwa bumwubaka kandi bw’umwimerere.

Yabwiye itangazamakuru ati:  “Ndifuza ko indirimbo zo mu gitabo zihindukira itorero ubuzima dutuyemo kuko zihimbanye umwimerere w’ubutumwa bwiza butavangiye kandi ntizijya zisaza. Nibura mu myaka itanu ndifuza ko Abakristo bazaba bazi neza amateka n’umwimerere w’indirimbo zisaga 150.”

Ni igikorwa ateganya ko kizaba cyagezweho mu myaka itanu iri imbere, akifuza ko ibitero byo muri izo ndirimbo( amakorasi) byaba byaramenyekanye, bizwi na benshi.

Ashaka ko amakorasi n’indirimbo 250 azaba azwi neza, izo zikaba indirimbo za kera zakoreshejwe na benshi mu gutanga ubutumwa.

Bikem asanzwe aririmba kandi agacuranga neza indirimbo zo mu njyana ya Country Music ikomoka mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu muziki watangiye kwamamara mu myaka ya 1920.

Asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR Remera.

Ajya asesengura ibijyanye n’imyemerere kandi akaba n’umunyamakuru uzi byinshi mu by’iyobokamana mu Rwanda.

Ni umuhanga wa piano usanzwe uyigisha abashaka kumenya iki cyuma cy’umuziki kiri mu byifashishwa mu gukora indirimbo z’ubwoko bwose.

Mu gushishikariza abantu kumenya indirimbo zo mu gitabo, avuga ko azakora ku buryo buri wese amenya amateka ya buri ndirimbo ikirimo, akamenya uwayanditse n’ibihe yari arimo ubwo yabikoraga.

Ati: “Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi”.

Amaze gusohora indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Hari Umwami wa Kera’.

Mu gitabo cy’indirimbo ni iya 419.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version