Dukurikire kuri

Imikino

Aristite Mugabe Yatorewe Kuyobora Komisiyo Y’Aba ‘Athlets’

Published

on

Mugabe Aristide wabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball yatorewe kuyobora Komisiyo y’Aba ‘athelets’ muri Komite  Olimpike y’imikino Nyarwanda yitwa Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC).

Yungirijwe na Marthe Yankurije usanzwe ukora umukino wo gusiganwa ku maguru na Yvette Igihozo Cyuzuzo ukina Volleyball.

Amatora yabaye mu mucyo

Abajyanama babo ni Eloi Maniraguha ukina umukino wo koga, Clarissa Uwayo ukiba Taekwondo na  Jean Semana ukora mu ishyirahamwe ry’abakina imikino y’abafite ubumuga.

Aristide Mugabe yamaze igihe kirekire akina mu ikipe y’igihugu kandi ari Kapiteni wayo.

Amatora yabaye taliki 12, Gashyantare, 2023, bikaba byarabereye ku kicaro gikuru cya Komite olimpike nyarwaanda kiri i Remera mu Karere ka Gasabo.

Intego yabo ni ukuvugira abakina uyu mukino kugira ngo ibyifuzo babyo bigerweho.

Amaze igihe kinini ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball

Ni umuhanga akagira imico myiza akaba n’umucungamari muri Banki