I Karongi Bashimiye Umunyeshuri Uhakomoka Wabaye Uwa Mbere Mu Rwanda

Umwana wahembwe yitwa Alexis Ndahimana. Aherutse kurusha abandi bigaga mu kiciro cy’ubumenyi rusange bakoze ibizamini bya Leta mu bumenyi rusange mu mwaka wamashuri 2021-2022.

Nibwa ubwa mbere bibaye mu Karere ka Karongi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahagarikwa.

Mu rwego rwo kumushimira ibyo yagezeho n’ishema yahesheje aho akomoka, ubuyobozi bw’ikigo yigaho n’ubw’aho atuye bwamuhembye Frw 100,000.

Yahembanywe na bagenzi be batatu nabo bujuje mu kizamini cya Leta mu cyiciro rusange mu mwaka w’amashuri 2021-2022.

- Kwmamaza -

Abo ni  Abel Iturushimbabazi,  Misércorde Kubahoniyesu na Elissa Iradukunda.

Buri mwana muri bo yahembwe Frw 20,000.

Alexis Ndahimana wahembewe guhesha ishema aho yiga n’aho akomoka, yavuze ko azakomereza aho, akiga cyane kugira ngo azigirire akamaro akagirire n’igihugu cye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Uwimana Phanuel niwe wahembye wagejeje aya mafaranga kuri uyu mwana.

Umwe mu banyeshuri wiga ku kigo bariya bana bigaho ari cyo Ecole Secondaire de Kirinda witwa Josué Habaguhirwa  avuga ko azaharanira kugera ikirenge mu cya bagenzi be kugira ngo azabe indashyikirwa mu buhanga n’umuco.

Yagize ati: “ Bitwibukije inshingano zacu kandi byaduteye ishyaka ryo gukora cyane natwe tukazahembwa.”

Uumwarimu wo kuri kiriya kigo witwa Casimir Bikorimana yavuze ko intsinzi ya bariya bana ari umusaruro wo gukora cyane n’ishyaka ryo gutsinda.

Yavuze ko uruhare rw’umwarimu ari ngombwa kugira ngo umunyeshuri atsinde ariko ngo si we ukwiye kubiharirwa wenyine.

Umuhati w’umwana n’ubufasha ahabwa n’ababyeyi n’abandi bamurera nabyo ni inyunganizi y’ingenzi.

Umuyobozi w’ikigo Ecole Secondaire de Kirinda witwa Dominique Niyomugabo nawe avuga ko iriya ntsinzi yaturutse ku bintu byinshi.

Ibyo ‘byinshi’ bishingiye k’ubufatanye hagati y’ubuyobozi, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri.

Ati: “…Ibyo bidahari ntacyo twageraho. Buri wese wumva ko ahagaze yirinde atagwa ni ugukomera ku mihigo twihaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Uwimana Phanuel niwe wari umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere.

Avuga ko uriya munyeshuri yahesheje ishema ishuri, Umurenge n’Akarere.

Yabwiye ubuyobozi bwa kiriya kigo n’abanyeshuri bari aho ko kuba bafite umunyeshuri wabaye uwa mbere mu gihugu bibahaye umukoro wo gukomereza muri uwo mujyo, ntibatsikire.

Ecole Secondaire de Kirinda ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 1962/1963.

Ku ikubitiro iki kigo cyigishaga abanyeshuri bazavamo abaforomo n’ababyaza,.

Cyaje kwaguka gushyiraho amashami y’ubumenyi .

Guhera mu mwaka wa 2006, gifite amashami abiri ari yo: imibare ibinyabuzima n’ubutabire ndetse na ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima.

Giherereye  mu Karere ka Karongi,  Umurenge wa Murambi, Intara y’i Burengerazuba.

Aba bana biyemeje kuzakurikiza bakuru babo bitwaye neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version