Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Asanga Guhagarika Amasezerano Y’u Bwongereza N’u Rwanda Ku Bimukira Ari Ikosa 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Asanga Guhagarika Amasezerano Y’u Bwongereza N’u Rwanda Ku Bimukira Ari Ikosa 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2024 10:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Steven Woolfe wahoze ari Umudepite w’u Bwongereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi aherutse gutangaza ko guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, byabaye icyemezo kidakwiye.

Yemeza ko aho kugira ngo bikemure ikibazo ahubwo byatije umurindi ibikorwa by’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje inzira zitemewe.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na GB News( Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza)aho yavuze ko nibura abantu barenga ibihumbi 150 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto kuva mu mwaka wa 2018.

Woolfe ati:“Guhagarika gahunda y’u Rwanda cyari igitekerezo kibi kuko cyatije umurindi ikibazo. Uyu munsi, byazamuyeho nibura abantu barenga ibihumbi 150 bambuka imipaka bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018.”

Imibare igaragaza ko umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza wiyongera kuko abageze mu gihugu kuri Noheli no ku munsi ukurikira Noheli (Boxing Day) ndetse no ku wa 27 Ukuboza, bose baruta abinjiye mu gihugu mu bihe nk’ibyo guhera mu mwaka wa 2018.

Ikindi avuga ni uko iyo ubirebye neza usanga abo bantu bangana n’abatuye muri Portsmouth na Gateshead.

Ati: “Uramutse wongeyeho iyo mibare yose, uraza gusanga barikubye inshuro zirenga ebyiri. Guca intege abo binjira byari ingenzi kandi u Rwanda rwabigiragamo uruhare rukomeye”.

Kuri we, byari bikwiriye ko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa, ikageragezwa, hakarebwa umusaruro wayo aho kuyihagarika nta gikozwe.

Avuga ko ubu Ishyaka ry’Abakozi ryamaze kwemera ko ritazashobora guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira binjira mu gihugu keretse mu gihe rwakoresha uburyo bwo kubaca intege nk’uko byari bigenwe muri gahunda y’u Rwanda.

Nibura abimukira 1300 binjiye mu Bwongereza bakoresheje inzira ya English Channel kuva kuri Noheli.

Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko ku wa 27 Ukuboza hinjiye abimukira 305.

Ku munsi ukurikira Noheli, Boxing Day, hinjiye abimukira 407 mu gihe kuri Noheli bari 451.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza, ubwato butanu buto bwinjiye mu Bwongereza buturutse mu Bufaransa butwaye abimukira bagera kuri 250.

Umubare rusange w’abimukira bageze mu Bwongereza kuva uyu mwaka watangira ni abantu 36.500, biyongereyeho 25% ugereranyije na 2023.

Gahunda yo kohereza abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yari yashyizweho umukono mu myaka ibiri ishize.

Muri Nyakanga, 2024 nibwo Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yabihagaritse.

Abihagarika, yasobanuye ko ari gahunda yapfuye kare, ati: “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”

Yari gahunda yagombaga kumara imyaka itanu, amasezerano ayishyiraho akaba yarasinywe mu mwaka wa 2022.

Yavugaga ko abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo buzaba buri kwigwaho.

Byari biteganyijwe ko abemerewe kujya gutuzwa mu Bwongereza bazahabwa ibyangombwa ariko ko abageze mu Rwanda bafite amahitamo yo kuhaguma mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se bakaba basubira mu gihugu bakomokamo.

TAGGED:AbakoziAbimukirafeaturedIshyakaPolitikiStarmerUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Ibihugu By’Afurika Bizabamo Amatora Mu Mwaka Wa 2025
Next Article Koreya y’Epfo: Indege Yaguyemo Abantu 179
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Guhurira Muri Amerika Kwa Kagame Na Tshisekedi Kwimuriwe Mu Ugushyingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?