Ashima Ko Ikigo Cali Fitness Yashinze Kigira Uruhare Ku Buzima Bw’Abakigana

Umuyobozi w’Ikigo gifasha abantu kugorora ingingo Cali Fitness gikorera i Nyarutarama witwa Ivan Munyengango avuga ko ikigo cye cyagize uruhare mu gutuma abantu 23,000 bagira umubiri ugororotse, bikaba inyongera ku buzima bwiza.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 10, Kanama, 2024 nibwo ubuyobozi bw’iki kigo bwizihije imyaka 10 kimaze gishinzwe.

Bamwe mu bakoresha iki kigo bagorora umubiri bari baje kwifatanya na bagenzi babo mu myitozo yakurikiwe no gukata umugati wo kwizihiza iyo myaka bamaze mu kazi.

Abitabira gukorera imyitozo muri iki kigo barimo ingimbi, abangavu, abagore n’abagabo ndetse n’ibikwerere.

Munyengango avuga ko mu myaka 10 we n’abo bakorana bamaze bafasha abantu kugorora ingingo yishimira ko abafashijwe ari benshi kuko bagera ku 23,000 kandi bose bakaba bishimira umusaruro babivanyemo.

Yagize ati: “Kimwe mu bintu twishimira twagezeho mu myaka icumi ishize ni umuryango mugari twubatse w’abantu bakora imyitozo ngororamubiri bakoresheje ibikoresho byabugenewe”.

Avuga ko mu mwaka wa 2014 ubwo batangiraga, abantu batitabiraga cyane kuko babifataga nk’ibintu umuntu akora mu rwego rwo kwidagadura ariko ubu imyumvire yarahindutse.

Yemeza ko abantu bamaze kumva ko kujya muri Gym ari ukugirira neza umubiri wabo, ko atari ibintu umuntu akora kuko yabuze ikindi akora.

Munyengango avuga ko abantu bamaze kubona ko gukora imyitozo ngororamubiri ari ibya bose.

Ku rundi ruhande, Ivan Munyengango avuga ko muri rusange umubare w’abagore bitabira imyitozo ngororamubiri ari bake ariko ko ugenda uzamuka.

Ubuke bw’abagore mu kugana Gym muri rusange ngo buterwa ahanini nuko benshi muri bo bumva ko iki cyumba cyo kugororeramo ingingo cyagenewe abagabo gusa.

Icyakora muri Cali Fitness hari aho usanga abagore biganje, aho hakaba mu gice cy’abakoresha abatoza babigize umwuga, ibyo bita personal training.

Umuyobozi wa Cali Fitness avuga ko mu gihe kiri imbere bateganya kwaguka bagashinga ikindi cyumba cyo gukoreramo iriya myitozo.

Ni igikorwa kizajyanirana no gukomeza gushishikariza abantu kwitabira imyitozo ngororamubiri.

Abashaka gukorera iyi myotozo muri Cali Fitness bishyura Frw 50,000 ku kwezi cyangwa Frw 450,000 ku mwaka.

Icyumba bitorezamo kiba i Nyarutarama mu muhanda umanuka gato utaye hoteli yitwa Portofino, hakaba mu rubavu rw’iburyo.

Amafoto y’uko muri Cali Fitness byari byifashe:

Bashima ko Cali Fitness yatumye bagira amagara mazima
Bahuriye aho bakorera siporo mu kabuga cya Nyarutarama
Iki kigo cyizihije imyaka 10 kimaze gishinzwe
Etienne umwe mu baterura ibiremereye kurusha abandi bitoreza muri iki kigo
Bose bakora uko bashoboye imitsi yabo ikagororoka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version