Gufata Amahirwe Ni Ibanga Ryo Kugira Icyo Ugeraho-Umworozi

Niyoyita Peace ni rwiyemezamirimo wo mu Karere ka Bugesera akaba aherutse guhembwa nk’umugore wahize abandi mu kumurika ibikomoka ku bworozi mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi riherutse kubera ku Murindi. Agira abantu inama yo kudapfusha ubusa amahirwe yose kuko aza gake mu buzima.

Ku Murindi wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro haherutse kubera imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryitabiriwe n’abantu 420 barimo abo mu Rwanda no mu mahanga.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri niwe wari umushyitsi mukuru mu kurisoza, akaba yarashimye uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu kwitabira ubuhinzi n’ubworozi.

Niyoyita Peace ari mu bagore bamuritse ibyo bakoze mu bworozi aza no kubishimirwa nk’umugore wahize abandi mu kumurika ibintu by’indashyikirwa.

Asanzwe yororera ingurube zifite amaraso avuguruye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama.

Yabwiye Taarifa ko guhemberwa ko yahize abandi mu korora neza abikesha kudapfusha ubusa amahirwe yabonye no kumenya gukora ibintu kinyamwuga.

Ati: “Ikindi amahirwe ahari agenewe abagore sinyapfusha ubusa kuko nyashakisha nkayabyaza umusaruro mu gukomeza korora kinyamwuga”.

Avuga ko akora uko ashoboye agateza imbere abatuye aho akorera kugira ngo nabo bagerweho n’ibyiza bituruka ku mirimo y’amaboko ye.

Mubo afasha harimo abagore baturanye kugira ngo nabo babone icyororo bazamure urwego rw’imibereho yabo.

Abagore basabwa gukomeza kwihangira imirimo kugira ngo bagirire igihugu akamaro muri rusange

Afite isumiro( laboratwari) ripima ubuziranenge bw’intanga kugira ngo amatungo azitewe abe yitezweho icyororo kimeze neza.

Icyororo kivuye kuri izo ntanga gituma ingurube zari zisanzwe ari iza gakondo zizamura umusaruro.

Ingurube gakondo akenshi ziba zinanutse kuko zitabona ibiryo bizibyibushya.

Hari izimara umwaka zitaragira ibilo 50 bikumvikanisha ko ziba zibayeho nabi.

Inyinshi mu ntanga ikigo cya Niyoyita Peace gitera ingurube ni izituruka mu Burayi zitanga icyororo cy’ingurube zitwa Landrace, Piétrain, Duroc na Coumbrough.

Kuba zororoka vuba bituma uzoroye yunguka kandi zigahaza benshi.

Mu ijambo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafili yabwiye abari bamaze iminsi bamurika ibyo bagezeho mu buhinzi yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda izabafasha mu gushyiraho Banki y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ni banki yitezweho guha inguzanyo abashaka gushora mu buhinzi cyangwa ubworozi hagamijwe kuzamura umusaruro ubikomokaho.

Mu imurikabikorwa rya 17 ry’ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi riherutse kubera ku Murindi herekanywe n’inyambo zisanzwe ari inka zizwiho ubwiza butangaje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version