Aubameyang ‘Yasezeye’ Muri Arsenal

Rutahizamu wa Arsenal witwa Pierre-Emerick Aubameyang yatangaje ko avuye muri Arsenal ababaye kuko agiye adasezeye bagenzi be ngo bishimane.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo agiye kujya gukinira FC Barcelona yo muri Espagne.

Ubuyobozi bwa Arsenal bwatangaje ko uyu rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Gabon yemeranyije na Arsenal kuyivamo.

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Aubameyang yirukanywe muri Arsenal ariko byemejwe ko ayivuyemo ku bwumvikane n’umutoza  Mikel Arteta.

- Advertisement -

Ibyo kumwirukana byatangiye kuvugwa mu byumweru bicye bishize nyuma y’uko Pierre –Emerick Aubameyang yitwaye nabi akanywa inzoga agasinda kandi azi neza ko afite umukino.

Icyo gihe umutoza yamwirukanye mu ikipe ndetse amwambura umwambaro wagenewe Kapiteni w’Ikipe.

Kuri Instagram Aubameyang yanditse ati: “ Rwose muri kamere yanjye nakunze gukina n’umutima wanjye wose. Kuba mvuye muri Arsenal ntasezeye bagenzi banjye twabanye muri ibi bihe byose, birambaje ariko nta kundi ni ko ibyo mu mupira w’amaguru bigenda.”

Aubameyang ati: ” Murabeho ndagiye”

Yifurije bagenzi be gukomeza akazi kabo kandi bakazakomeza gutsinda no mu gihe kiri imbere.

Pierre- Emerick Aubameyang yageze muri Arsenal avuye muri Borussia Dortmund.

Yari amaze imyaka ine muri Arsenal, akaba yarayitsindiye ibitego 92 mu mikino 163 yakinnye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version