Abakozi Ba RIB Bahawe Umwenda Ubaranga

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bahawe umwenda uzajya ubaranga mu kazi.  Ku rundi ruhande ariko, hari abandi bazajya batayambara ariko bakereka uwo bagiye gukorana ikarita ibaranga.

Bikubiye mu butumwa ubuyobozi bwa RIB bwaraye butangaje muri video iri ku rubuga rw’uru rwego.

Ubwo butumwa bugira buti: “RIB iramenyesha abaturarwanda ko bagiye gutangira kubona abagenzacyaha bambaye impuzankano…Icyakora abazaba bari mu kazi batayambaye bazajya berekana ikarita y’akazi.”

- Advertisement -

Icyakora si ubwa mbere uru rwego rutangaje ko abakozi barwo bagiye kwambara impuzankano kuko no muri Gicurasi, 2021 ubu bu butumwa bwaratambutse.

Icyo gihe bwavugaga ko abakozi b’uru Rwego bazatangira kwambara uyu mwambaro taliki 05, Gicurasi, 2021 ariko si ko byagenze kandi nta bisobanuro byigeze bitangwa icyo gihe.

Muri Gicurasi, 2021 Kigali Today yanditse inkuru yavugaga ko abagenzacyaha bagiye guhabwa impuzankano ariko ntabyabaye

Rwanda Investigation Bureau (RIB)  ni Urwego rwashyizeho n’Itegeko  Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017.

Rushinzwe gutahura, gukumira no kugenza ibyaha rufatanyije n’izindi nzego zibifitiye uburenganzira bugenwa n’Amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version