Australia Yongeye Gutesha Agaciro Visa Yahawe Novak Djokovic

Ubuyobozi bwa Australia ku nshuro ya kabiri bwatesheje agaciro viza yahawe nimero ya mbere ku Isi mu mukino wa Tennis, Novak Djokovic, ku buryo ashobora kwirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo irushanwa rya Australian Open ritangire.

Ni urukurikirane rw’ibizazane byatangiye ubwo uyu mugabo yerekezaga muri Australia kandi yaranze kwikingiza COVID-19, mu gihe abantu bemerewe kwinjirayo ari abakingiwe byuzuye.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Australia, Alex Hawke, yatangaje ko yatesheje agaciro viza yari yahawe kuko kumwakira byateza ikibazo ku muryango mugari w’abaturage,

Kumuhambiriza shishi itabona bishobora gukurikirwa no kumukumira muri Australia mu myaka itatu iri imbere, uretse igihe yitabiriye ibikorwa biri mu nyungu bwite za Australia.

- Advertisement -

Byageze aha bite?

Ku wa 4 Mutarama: Djokovic udakozwa ibyo kwikingiza yatangaje ko agiye kwitabira Australian Open, irushanwa yegukanye inshuro eshatu ziheruka.

Kuryitabira byasabaga ko umuntu aba yarakingiwe COVID-19, nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Leta ya Australia.

Gusa yaje gutangaza ko yemerewe kwinjirayo hagendewe ku irengayobora ryateganyijwe ku muntu ukirutse iki cyorezo mu minsi mike ishize, kandi nta kimenyetso na kimwe cya COVID-19 yagaragaje mu masaha 72 ashize.

Ku wa 5 Mutarama: Minisitiri w’Intebe wa Australia Scott Morrison yaburiye Djokovic ko azahita yurizwa indi ndege imusubiza iwabo, nibigaragara ko amahirwe amwemerera kwinjira muri Australua atarikingije, atagaragaza ibimenyetso bihagije.

Yavuze ko nta mwihariko bazamuha, hatitawe ku wo ariwe.

Djokovic akigera i Melbourne visa ye yateshejwe agaciro, Urwego rushinzwe umutekano w’imipaka rwemeza ko “yananiwe kugaragaza ibimenyetso bihagije bimuhesha kwinjira muri Australia.”

Ku wa 6 Mutarama: Djokovic yoherejwe muri Park Hotel i Melbourne nyuma yo kwimwa visa. Ni hotel bivugwa ko ifungirwamo abimukira badafite ibyangombwa.

Djokovic yahise ajuririra urukiko, rumuha gahunda yo ku wa 10 Mutarama.

Muri icyo gihe Perezida wa Serbia Aleksandar Vucic yavuze ko Djokovic arimo gukorerwa itotezwa.

Ku wa 9 Mutarama: Abavoka ba Djokovic bashyize ahabona ko yemerewe kwinjira muri Australia atarikingie Covid-19 kubera ko yari ayikirutse. Igipimo yakorewe muri Serbia ku wa 16 Ukuboza 2021 nicyo cyemeje ko yanduye.

Gusa hahise haboneka amakuru menshi ko nyuma y’iyo tariki, aho kujya mu kato yitabiriye ibikorwa byinshi bibera mu ruhame kandi atanambaye agapfukamunwa.

Ku wa 10 Mutarama: Umucamanza Anthony Kelly yatesheje agaciro icyemezo cyambura visa Djokovic, ategeka Guverinoma ya Australia kwishyura amagarama y’urubanza no kurekura Djokovic mu gihe kitarenze iminota 30.

Djokovic yahise atangaza ko yishimye, ndetse ko yiteguye kuguma muri Australia agahangana muri Australian Open.

Yahise aya no kwifotoreza ku kibuga kigomba kuberamo irushanwa.

Novak ku kibuga mu murwa mukuru Melbourne

Ku wa 11 Mutarama: Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Australia yatangaje ko barimo kureba niba nta bimenyetso byahindura icyemezo cy’urukiko, birimo amakuru ashidikanywaho yatanzwe na Djokovic ajyanye n’ingendo yakoze mu minsi 14 yabanje, mbere yo kwinira muri Australia.

Djokovic ngo yatanze amakuru ko atigeze ava mu gihugu cye (Serbia), ariko biza kugaraga ko yagiye muri Espagne.

Nyuma yaje kwisobanura ko kutabigaragaza ari ukwibeshya kwakozwe n’itsinda ryamusabiye viza.

Ku wa 12 Mutarama: Djokovic yisobanuye ko nubwo yitabiriye igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bana bakina tenis muri Novak Tennis Center ku wa 17 Ukuboza, yari atarabona ubutumwa bumumenyesha ko yanduye.

Ahubwo ngo bwamugezeho nyuma y’icyo gikorwa.

Djokovic yahuye n’abana kandi yaranduye COVID-19

Yemeye ko yakoze amakosa ubwo yitabiraga ikiganiro n’ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa, ku wa 18 Ukuboza. Avuga ko yakigiyemo abizi ko yanduye COVID-19 kubera ko yanze gutenguha umunyamakuru bari bamaze igihe bahanye gahunda.

Byaje kumenyekana ko umunyamakuru mu kuganiro yamusabye gukuramo agapfukamunwa nibura iminota itanu akabyanga, kereka gusa ubwo bari bagiye kumufotora.

Ku wa 13 Mutarama: Nubwo iyo kururukururu yari ikomeje, tombola y’uburyo abakinnyi bazahura muri Australian Open yarabaye, hemezwa ko Djokovic azahura na Miomir Kecmanovic bombi bakomoka muri Serbia.

Ku wa 14 Mutarama: Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka Alex Hawke yakoresheje ububasha bwe atesha agaciro viza ya Djokovic ku nshuro ya kabiri, avuga ko ari icyemezo cyashingiye ku mpamvu z”ubuzima n’ituze rikenewe.”

Yavuze ko ari icyemezo yafashe “mu nyungu rusange”, kandi yashingiye ku makuru yatanzwe na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Urwego rushinzwe umutekano ku mipaka na Djokovic ubwe.

Yakomeje ati “Guverinoma ya Morrisson ishikamye ku ntego zo kurinda imipaka ya Australia by’umwihariko mu bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.”

Minisitiri Alex Hawke

Ni icyemezo gifashwe umu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Australian Open itangire, kuko imikino ya mbere izaba ku wa 17 Mutarama 2022.

Gishobora kongera gushyikirizwa urukiko, bigakomeza gushyira ihurizo ku myiteguro y’uyu mugabo w’imyaka 34, wegukanye ririya rushanwa nshuro icyenda.

Birashoboka cyane ko naba atarirukanwa mu gihugu, irushanwa rishobora gutangira Djokovic afunzwe ku buryo kuryitabira biri kure ye.

Kugaza ubu Djokovic anganya na Roger Federer na Rafael Nadal ibikombe 20 bikomeye muri tennis (grand slam) batwaye. Federer ntabwo yitabiriye Australian Open y’uyu mwaka kubera imvune, mu gihe Nadal we yaryitabiriye.

Uretse ibi bibazo birimo kubaho muri Australia, Djokovic ashobora kutazoroherwa iwabo muri Serbia, ashinjwa kutubahiriza amabwiriza yo kujya mu kato nyuma yo gusangwamo COVID-19.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version