Mu Rwanda Hatangijwe Ubukangurambaga Bwo Guhwitura Abatarikingiza COVID-19

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’izindi nzego harimo iz’ubuzima n’umutekano yatangije ubukangurambaga bwo guhwitura abaturage batarikingiza kubikora. Ni ubukangurambaga buzamara iminsi icumi.

Inama yavugiwemo iby’ubu bukangurambaga yateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga itangizwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi ariko yari yitabiriwe n’abandi ba Minisitiri barimo uw’umutekano w’igihugu Alfred Gasana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga na ba Guverineri b’Intara.

Ubu bukangurambaga bubaye hashize igihe gito ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bu tanze amabwiriza yo kugenzura ko abawutuye bose bikingije icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Intego ni  ugutahura abatarikingiza ngo bibandweho muri ubwo “bukangurambaga”.

Ni icyemezo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko cyafashwe nyuma y’uko byagaragaye  ko hari abantu bageza igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri ntibajyeyo, abagejeje igihe cy’urwa gatatu ntibarufate, hakaba n’abandi batarafata urukingo na rumwe.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Murama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Rubingisa yagize ati: “Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo, tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru.”

Ibizavamo nibyo umujyi wa Kigali wagombaga guheraho hatangizwa ubukangurambaga  kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe bazifate.

Iriya gahunda igomba kuba yarangijwe kuri uyu wa 14, Mutarama, 2022, raporo ikagezwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Gusa amakuru yizewe Taarifa avuga ko kiriya gikorwa  cyatangiye gushyirwa mu bikorwa na mbere y’uko iriya baruwa itangazwa.

Abatuye Umujyi wa Kigali bose barasabwa kwikingiza uko bakabaye

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kugeza ku wa Kabiri igaragaza ko mu bijyanye no gukingira COVID-19, abatuye Umujyi wa Kigali bakingiwe 100%, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana kageze kuri 73.4%, Rulindo ifite 67.2% na Kirehe ifite 67.1% .

Uturere turi inyuma mu gukingira COVID-19 ni Ruhango (46.2%), Ngororero (48.2%) na Nyanza (50.6%).

Ku bijyanye n’ubwandu, Umujyi wa Kigali uza imbere kuko imibare iheruka yerekana ko Akarere ka Gasabo kaza imbere mu Rwanda mu tumaze kugaragaramo abarwayi benshi (15,054), Kicukiro ikaza ku mwanya wa kabiri (12,490), naho Nyarugenge (12,293) ni iya gatatu mu gihugu.

No mu gupfusha abantu benshi Umujyi wa Kigali uza imbere mu gihugu kuko Nyarugenge imaze gupfusha abantu 485, Gasabo ni iya kabiri n’abantu 91, Huye ni 90 naho Kicukiro iza ku mwanya wa kane n’abantu 82.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version