Autism:Ubumuga Bw’Abana Bukwiye Kwitabwaho ‘By’Umwihariko’

U Rwanda rwafatanyije n’amahanga kuzirikana ibibazo abana bavukana ubumuga bw’imyitwarire idasanzwe ishingiye ku mikorere y’ubwonko bwabo bwitwa Autism bahura nabyo.

Mu Mujyi wa Kigali ahabereye inama yahuje ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo, abakora mu burezi bari bahagarariwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi Dr. Mbarushimana Nelson, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’abandi.

Ibiganiro byabereye muri iyi nama byagarutse ku bibazo byihariye abana bafite buriya bumuga bahura nabyo.

Abari muri iriya nama bavuze ko ikintu giteye inkeke kurusha ibindi ari uko buriya bumuga abantu batabuzi kandi mu batabuzi harimo abarezi ndetse n’ababyeyi.

- Advertisement -

Kutagira ubumenyi ku bimenyetso by’iki kibazo, bishyira ubuzima bw’abo bana mu kaga kuko hari ubwo badahabwa ubufasha bakeneye ngo bavurwe cyangwa barindwe ibyago mu bundi buryo.

Umwe mu babyeyi bafite abana bagize ubwo bumuga witwa Jöhn P.Claude usanzwe utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali  avuga ko nk’uko abana muri kamere yabo batandukanye, uburyo abana bafite kiriya kibazo bacyerekanamo nabwo butandukana.

Avuga ko ubukana bw’iriya ndwara ku mwana runaka ari bwo bugena uko kumwitaho bizagorana cyangwa bizoroha!

Ati: “ Umbajije uko ibibazo ubumuga bwa bariya bana biteza ku muryango  nagusubiza ko byose biterwa n’ubukana bwabyo ndetse n’ubushobozi ababyeyi babo bafite mu kubitaho.”

Rosine Kamagaju washinze Umuryango nyarwanda wita kuri bariya bana witwa Autism Rwanda avuga ko ajya kuwushinga, yabitewe no kubona ko mu Rwanda hari icyo kibazo ariko abantu bakaba batazi ibimenyetso n’ibibazo abana bafite buriya bumuga bahura nabyo.

Rosine Kamagaju

Kamagaju avuga ko yaje gusanga gushinga ikigo kita ku bana nka bariya byaba ari igikorwa cyiza cyo gufasha abana b’u Rwanda kugira ubuzima bwiza.

Yabwiye Taarifa ko abana bafite kiriya kibazo baba bafite ubumuga ariko baba badafite uburwayi.

Avuga ko ababyeyi bagomba kumenyeshwa ibimenyetso byabwo bakumva ko abana bafite kiriya kibazo badakwiye gutereranwa.

Dr.Mbarushimana Nelson uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB,  avuga ko  Minisiteri y’uburezi iri gushaka imfashanyigisho yihariye izakoreshwa mu bigo bifite abana bafite kiriya kibazo.

Umuyobozi wa REB avuga ko kwigisha abana bafite ‘autism’ bisaba ubundi buhanga n’ibikoresho byihariye.

Yemeza ko Leta yatangiye kubashakira ibikoresho byo kwigiramo kugira ngo bige nabo bazigire akamaro.

Dr.Mbarushimana Nelson uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB

Uko ubu bumuga buteye:

 Iki kibazo abandi bahanga bakita Autism Spectrum Disorder ( ASD). Ni ikibazo gishamikiye ku miterere n’imikorere y’ubwonko.

Ku rundi ruhande, abahanga ntibaremeranya neza ku miterere iganisha ku mikorere y’ubwonko bw’umuntu ufite kiriya kibazo.

Icyo bamenye ariko ni uko ari ubumuga umuntu arinda asazana.

Iyo umwana akiri muto ageze mu myaka itatu kuzamura atangira kwerekana imyitwarire idasanzwe ku bandi bana no mu muryango muri rusange.

Ni umwana ushobora kuba akunda gukina ibikoresho abandi bana batinya, akaba ari umwana utavuga ndetse utaravuna na rimwe ngo yumvikane ahamagare Se cyangwa Nyina.

Uko iminsi ihita kandi ni ko akomeza kugaragara nk’umuntu wihariye.

Kubera ko aba adasanzwe, hari abantu bagira ngo yavukanye amadayimoni.

Kutagira ubumenyi kuri iki kibazo, bituma hari ababyeyi batajyana mu bigo byo kubitaho.

Icyakora ibi bigo nabyo si byinshi.

Hari abantu bamenyekanye ku isi kandi bari bafite iki kibazo.

Abazwi kurusha abandi ku isi ni Albert Einstein, Wolfgang Amadeus Mozart, Elon Musk, Bill Gates n’abandi.

Uko bimeze kose, autism si uburwayi ahubwo ni ubumuga ariko bushobora kwitabwaho, ubufite akigirira akamaro akakagirira n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version