Umuvuno W’u Rwanda Mu Kugabanya Malaria

Mu myaka ya 2002 kuzamura nibwo u Rwanda rwatangiye urugamba rweruye rwo kurwana na malaria none rurashimirwa ko rugeze kure ruyihashya. Abayobozi muri RBC baraye bitabiriye Inama Nyafurika mu kurwanya iyi ndwara bavuze ko gukorana neza n’abafatanyabikorwa, gukora ingamba zigendeye ku makuru no guha abaturage uburyo bwo kugira uruhare mu bibakorerwa nibyo byarugejeje ku bigwi rwivuga muri iki gihe.

Abayobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda n’abandi bo mu bindi bihugu bunguranye ibitekerezo by’uburyo ibyiza byakorewe ahandi mu kurwanya malaria byakwifashishwa n’ahandi.

Malaria ni indwara yahoze yica abaturage ba Afurika benshi. Abo yisasiye cyane ni abana n’abagore batwite.

Impamvu zari uko ari bo baba bafite umubiri udafite abasirikare benshi bo kuwurwanirira kandi bakaba ari bo bamara igihe ahantu hatandukanye bashobora guhurira n’imibu.

- Advertisement -

Imyaka yakurikiyeho yari iyo gushishikariza abaturage kwirinda ibihugu n’ibiziba bireka mu ntanzi z’urugo kuko ari byo biba indiri y’aho imibu itera amagi.

Ayo magi kugira ngo akurira mu nda y’umubu biwusaba ko ubona amaraso kandi ay’umuntu niyo ukunda kurusha ay’amatungo cyangwa inyamaswa zo mu gasozi.

Mu kuruma umuntu rero ngo ubone amaraso yo gutuma amagi yawo akura, niho umubu uterera wanduriza umuntu udukoko twitwa Plasimodium.

Mu bukangurambaga bw’u Rwanda hongewemo no kurara mu nzitiramubu, hatangira ari inzitiramubu isanzwe ariko haza no kuza iteye umuti.

Abayobozi mu nzego z’ubuzima mu Rwanda babwiye bagenzi babo b’ahandi muri Afurika ko ibyo byose byageze ku ntego bishingiye ku mikoranire n’abaturage.

Umwe mu Banyarwanda bari uko iyi mikoranire yagenze ni Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’ubuzima, ariko muri Werurwe, 2023 akaba yaroherejwe kuba Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya malaria mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’ubuzima

Yaraye abwiye abari baje muri iriya nama ko gushyira imbaraga hamwe ari ingenzi mu gutuma umuhati wo kuzaca malaria ku isi mu mwaka wa 2030 uzagerwaho.

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama ni abo mu mushinga ukomatanyije ingamba zo guhashya malaria witwa MIM2024 Scientific Committee.

Umwe muri bo ni Prof Evelyn Ansah.

Avuga ko ari ngombwa kwishimira ko abantu bacubije ubukana bwa malaria ariko nanone ngo akazi karacyahari.

Prof Evelyn Ansah(ubanza iburyo) avuga ko hari ibyakozwe ariko hari n’ibikwiye kongerwamo imbaraga

Nawe avuga ko imikoranire ya hafi ari ingenzi mu gutuma intego zose zigerwaho.

Inama yaraye ihuje bariya bahanga yateganye ku munsi wayo wa Gatanu kuko hari izindi ziyishamikiyeho zari zimaze iminsi zibera mu Rwanda.

Muri iki Cyumweru, abahanga mu by’ubuzima, abanyamakuru, abanyapolitiki n’intiti baganiriye ku byakozwe ngo malaria irwanywe no ku byakorwa ngo icike burundu ku isi.

Muri Afurika ibihugu iyi ndwara isigayemo cyane harimo na Uganda ndetse na Cape Verde.

Soma umenye uko umubu ukura kugeza ubwo uteye abantu malaria:

Nyamagabe: Beretswe Uko Umubu Ukura Kugeza Ushoboye Gutera Malaria

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version