AVEGA Agahozo Ifite Umuyobozi Mushya

Abagize Inteko rusange y’Umuryango AVEGA Agahozo batoye Immaculée Kayitesi  nk’umuyobozi  mushya w’uyu  muryango. Yasimbuye Mukabayire Valérie kuri uwo mwanya.

Yatowe Taliki ya 2 Ukwakira 2022 muri Kongere ya 21 y’Umuryango AVEGA-Agahozo yabereye mu Kigo cy’uwo muryango kiba mu Karere ka Rwamagana.

Abasimbuwe mu buyobozi bwa AVEGA bari bararangije manda yabo ariko kubera COVID-19  bongezwa indi myaka ibiri kugira ngo ibintu bibanze bijye ku murongo.

Hatowe abagize Komite Nyobozi batanu, Abakomiseri bane, abagize Komite Nkemurampaka batanu n’abagenzuzi batatu.

- Advertisement -

Ku mwanya wa Perezida hatowe Kayitesi Immaculée, Visi Perezida wa mbere wungirije aba Mukarugema Manzi Alphonsine, Visi Perezida wa Kabiri wungirije yabaye  Mpinganzima Constance, Umunyamabanga aba Niweburiza Beatrice naho Umubitsi aba Mukansanga Marguerite.

Madamu Kayitesi yigeze kuba Perezida wa AVEGA ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Asanzwe ari n’umucuruzi ufite uruganda rutunganya amata mu Karere ka Nyanza.

Yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe cyo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati “Ndabashimiye mwese kuko tuzafatanya guteza imbere umuryango no kwita ku banyamuryango bacu ba AVEGA. Inzego zose zatowe tuzafatanya kugira ngo tuzasige u Rwanda rwiza.”

Muri iyo Kongere, Umuyobozi w’Umuryango AVEGA Agahozo ucyuye igihe yagaragaje ko we n’abo bafatanyije kuwuyobora muri manda zatambutse bishimira ibyo bagezeho.

Ibyo  birimo gukorera ubuvugizi ababyeyi b’incike za Jenoside bari babayeho nabi, ubu bakaba baratujwe mu Impinganzima.

Hari ugusuzuma indwara zitandukanye no kuvura  abanyamuryango, guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19, kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubutabera abanyamuryango bari bafite, no gusana inzu z’abanyamuryango zishaje.

Abitabiriye kongere bishimiye imyanzuro ya kongere, basoza biyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo barusheho kubaho neza,  bakomeze kubaka ubudaheranwa no guharanira ubumwe bw’umuryango Nyarwanda.

Mukabayire Valerie ucyuye igihe muri Manda itambutse

Abayobozi b’umuryango AVEGA bagizwe na Komite Nyobozi, Abakomiseri, abagize Komite Nkemurampaka n’Abagenzuzi batorerwa manda y’imyaka itatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version