Muhanga: Yafatanywe Magendu Yuzuye FUSO

Umushoferi witwa Ndagijimana Jean D’Amour yafatiwe i Muhanga apakiye magendu muri Fuso. Yari atwayemo amabalo 140 ya caguwa, amabaro arindwi y’ibitenge, amabaro atanu y’inkweto za caguwa, ibizingo 220 by’intsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, udupfundikizo twa  Salsa 176, ibilo 25 n’ibikombe bibiri by’amata y’ifu.

Afatiwe i Muhanga mu gihe hashize igihe gito hari indi  modoka ya FUSO yafatiwe i Nyamasheke izanye urumogi i Kabgayi.

Bisa n’aho i Muhanga hasigaye ari isoko ryiza ku bacuruza ibintu bitemewe n’amategeko. Nk’uko byageze kuri iriya FUSO , iherutse gufatirwa i Nyamasheke yari itwaye urumogi ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, barwambukije ikiyaga cya Kivu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko biriya bicuruzwa bitemewe n’amategeko byafatiwe mu Kagari ka Musongati, mu Murenge wa Nyarusange.

- Kwmamaza -

SP Kanamugire ati: “ Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage  ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero RAF 260 W, yapakiriye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kwambutswa mu bwato ikiyaga cya Kivu biturutse mu gihugu cya Kongo, hahise hatangira ibikorwa byo kubifata.”

Superintendent Theobald Kanamugire

Akimara gufatwa uwafashwe yavuze ko ibicuruzwa yari apakiye ari iby’umucuruzi witwa Hakizimana Jean Claude ukorera mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mucuruzi yari yaramwemereye kumuhemba Frw 200,000 nyuma yo kubimugereza ku bubiko bw’ibicuruzwa bye buherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ikindi kandi ngo ni uko atari ubwa mbere uwo muntu afatirwa mu bucuruzi bwa magendu.

Ngo no muri Gicurasi, 2022 yarafashwe, icyo gihe akaba yari atwaye imodoka yari avanye muri Nyamasheke yerekeza i Kigali.

Si ubwa mbere afatiwe mu bikorwa bya Magendu kuko mu kwezi kwa Gicurasi, uyu mwaka nabwo yafatanywe magendu yari atwaye mu modoka ayivanye mu Karere ka Nyamasheke yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Polisi isaba abakora buriya bucuruzi kubureka kuko iyo bafashwe barahomba.

Kuki i Muhanga bakunda kuhafitirwa?

Imwe mu mpamvu zituma mu Karere ka Muhanga ari ho muri iyi minsi hakunze gufatirwa ibicuruzwa bitemewe ni uko abazana biriya bicuruzwa ari ho bahurira akenshi n’abaje kubyakira kugira ngo babishyure babijyane mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi ni uko iyo abazanye biriya bicuruzwa i Kigali babivanye i Nyamasheke cyangwa i Rusizi badaca muri Nyungwe ahubwo baca muri Karongi bakinjirira i Muhanga.

Bava Rusizi na Nyamasheke bagakomereza Muhanga bashaka kwinjira muri Kigali. Bafatwa batarinjira yo

Uko bigaragara rero kubafatira i Muhanga bibaca intege kuko baba badashobora kubisubiza inyuma ( aho baturutse) kandi ntibashobore no kubyinjiza muri Kigali.

Si i Muhanga gusa hashobora gufatirwa ibicuruzwa bitemewe n’amategeko kuko ibicuruzwa bitemewe n’amategeko biturutse muri Uganda byinjiriye muri Kirehe za Rusumo bishobora gufatirwa i Kayonza  bitakunda bigafatirwa i Rwamagana.

Ibiturutse  Rubavu bije muri Kigali amakuru iyo atanzwe neza bishobora gufatwa bitaragera kure ariko hari n’ubwo bifatirwa za Gakenke, hirindwa ko byaharenga bikagera muri Rulindo bigakomeza bikinjira muri Kigali.

Ibiturutse muri Gicumbi bije muri Kigali nabyo bishobora gufatirwa ahitwa Rukomo, Gaseke cyangwa ahitwa Kajevuba.

Uko bimeze kose, inzego z’umutekano hamwe n’abaturage bakorana bya hafi kugira ngo ibicuruzwa nk’ibyo bikumirwe kwinjira mu Rwanda ariko n’ibyinjiye bifatwe igihe cyose amakuru yatanzwe neza, ni ukuvuga ku gihe kandi ari amakuru yuzuye.

Ibilo 247 By’Urumogi Rwari Rujyanywe i Kabgayi Byafatiwe i Nyamasheke

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version