AVEGA-Agahozo Ishima Leta Yafashije Imfubyi Za Jenoside Yakorewe Abatutsi Kwiga

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Valérie Mukabayire avuga ko ari ngombwa gushima Leta y’u Rwanda kuko yafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiga, kubona amacumbi no kubona ubutabera.

Mukabayire yabivugiye mu Nama ya Mbere yaguye Y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yiswe 1st Survivors Reunion & 28 Commemoration of The 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa AVEGA Agahozo yavuze ko bimwe mu bibazo byari byugarije abarokotse Jenoside bagize AVEGA harimo umubare munini w’abari barafashwe ku ngufu bakanduzwa HIV/SIDA.

Yashimye Madamu Jeanette Kagame wabafashije kubona ubuvuzi.

Yamushimiye kandi uburyo yafashije AVEGA kubona aho ababyeyi b’Intwaza batura.

Intwaza ni izina ryahawe ababyeyi barokotse Jenoside bagasigara ari abapfakazi ba Jenoside badafite kivurira.

Ikindi  Valérie Mukabayire avuga ni uko ibyo byose AVEGA Agahozo yagezeho byose byatijwe umurindi n’imiyoborere myiza no kwita ku abatokotse Jenoside by’umwihariko kuko bari bakeneye ubufasha bwihariye.

Muri ubwo bufasha harimo no kubona  servisi z’ubuvuzi mu bigo Nderabuzima bya AVEGA  bitandukanye.

Muri ibyo bigo harimo icy’i  Ntarama, i Rwamagana, icyo ku cyicaro gikuru cya AVEGA kitwa AVEGA Clinic), n’Ikigo Nderabuzima cya Remera.

Abakora muri iki kigo bo baherutse no guhabwa amahugurwa azabafasha kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

AVEGA mu mishinga y’iterambere ku banyamuryango…

Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abanyamuryango ba AVEGA Agahozo, ubuyobozi bukuru bw’Umuryango baherutse gutangiza ibikorwa byo guhugura abapfakazi mu gukora imishinga ibyara inyungu kugira ngo iterwe inkunga.

Ni umushinga watangijwe muri Kanama, 2021 k’ubufatanye bwa AVEGA Agahozo n’Ikigega Survivors Fund bigakorwa mu rwego rwo guhangana n’ihungabana n’ubukene bukabije ku banyamuryango.

Uriya muryango bawise Empowering Vulnerable Genocide Widows in Karongi  and Rutsiro District to Alleviate Extreme Poverty (EVKREP) mu turere twa Karongi na Rutsiro aho uzagera kubanyamuryango 400.

Kugira ngo bariya babyeyi bagire ubumenyi bwo gukoresha neza inguzanyo, AVEGA Agahozo yabateguriye amahugurwa azamara amezi abiri, aho  bahugurwa inshuro imwe mu Cyumweru.

Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara ari incike bahabwa kandi ubufasha bw’isanamitima n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza, GAERG hamwe n’abandi bakiga witwa AERG.

Abagize iyi miryango bafasha abo babyeyi kuba mu nzu zikomeye, basannye cyangwa bakubaka izindi nshya.

Ihumure no gufasha abarokotse gusaza neza birakenewe.

Ubushakashatsi bwasohotse muri 2018 bwakozwe Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ku byerekeye uburwayi bwo mu mutwe mu Banyarwanda bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bangana 18% by’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babana n’indwara y’agahinda gakabije.

Nyuma y’icyo gihe, Dr Yvonne Kayiteshonga yageze kubwira Umuseke.rw ko umuntu ufite indwara y’agahinda gakabije iyo atitaweho ngo yerekwe urukundo, ashobora kwiyahura.

Ikindi yavuze ni uko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ari zo zatumye abayirokotse cyane cyane abageze mu za bukuru barwara indwara y’agahinda gakabije kuko baba babona ko bashaje nabi kandi barahoranye abana n’abuzukuru.

Impuguke mu mibereho ya muntu zivuga ko ari ngombwa ko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa uburyo bwo gusaza neza kugira ngo babone ko n’ubwo basigaye ari incike, ariko bafite ababitayeho kandi ku ikubitiro Leta ikaba ari yo ifata iya mbere.

Jeannette Kagame ku isonga…

Madamu Jeannette Kagame ubwo yasuraga Intwaza z’i Nyanza

Eugène Karekezi ni umwe mu babyeyi bitwa Intwaza baba mu Mudugudu wiswe Impinganzima bubakiwe na Imbuto Foundation kugira ngo n’ubwo bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bazasaze neza, yashimiye Madamu Jeannette Kagame wabitayeho, ubu bakaba bagiye gusazana umucyo.

Yabibwiye bamwe mu bagize Ihuriro Unity Club ubwo basuraga b’Urugo ‘Impinganzima’ rwubatswe mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Hari muri Kamena, 2021.

Yabwiye abaje bahagarariye Unity Club ko we n’izindi ntwaza  bashimira cyane Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club kubera uburyo yabahinduriye ubuzima, ubu bakaba babayeho neza.

Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara ari incike bishimira ko n’ubwo basigaye ari ‘bonyine’ ariko bubakiwe ahantu ho gusazira neza kandi bakaba bitaweho.

Bafite abantu bashinzwe kubitaho, bakabamenyera isuku, bakabaganiriza, mbese mu magambo make bakababera abana n’abuzukuru.

Ubu ni uburyo bwashyizwe na Imbuto Foundation kugira ngo bariya babyeyi bafashwe gusaza neza, batandavuye cyangwa ngo bandagare kandi ari ababyeyi b’u Rwanda.

Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yavuze muri kiriya gihe  abicishije kuri Twitter yagize ati: “ Babyeyi muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva uko kugira igihugu bihenda bityo bagaharanira kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema. Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ngobyi yo kwishakamo ibisubizo. Muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda COVID-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza. Kubagira ni umugisha.”

Ababyeyi 230 nibo baba mu bigo byiswe ‘Impinganzima’. Impinganzima iri mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza ituwe n’ababyeyi 20.

Mu Rwanda hubatswe impinganzima enye.

Hari iya Nyanza, iy’i Bugesera, iy’i Huye n’iy’i Rusizi, umwaka ushize zose zikaba zari zituwe n’ababyeyi 230.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version