Nshobozwa Wa REG BBC Yashyizwe Muri Ba Myugariro Bitwaye Neza Muri BAL 2022

DIAMNIADIO, SENEGAL - FEBRUARY 25: Wang Padiet (L) of South Sudan in action against Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza (R) of Rwanda during 2023 FIBA World Cup Africa Qualification of group B first match between South Sudan and Rwanda at Dakar Arena in Diamniadio, Senegal on February 25, 2022. (Photo by Nacer Talel/Anadolu Agency via Getty Images)

Jean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza wa REG BBC niwe Munyarwanda rukumbi watoranyijwe mu bashobora gushyirwa mu ikipe igizwe na ba myugariro bitwaye neza kurusha abandi mu baherutse gukina imikino ya nyuma  y’Irushanwa rya BAL iherutse kubera mu Rwanda.

N’ubwo ikipe ye, REG BBC, yakuwemo rugukubita ubwo yatsindwaga na FAP yo muri Cameroun, Jean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yakinnye neza k’uburyo yahawe umwanya muri iriya kipe.

Ku wa Gatandatu taliki 28, Gicurasi, 2022 nibwo umukino wa nyuma w’iri rushanwa wabaye urangira US Monastir yo muri Tunisia itsinze Petro de Luanda ku manota 83 kuri 72.

Ikipe yatoranyijwe igizwe naba myugariro bitwaye neza, bayise  the BAL All-Defensive Team.

- Advertisement -

Ni ikipe irimo abandi bakinnyi nka Childe Dundão and Abou Gakou (Petro de Luanda), Wilson Jean Jacques (REG), Brice Bidias (FAP) na Ater Majok (US Monastir).

Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi ba myugariro bakomeye muri Basketball y’u Rwanda muri iki gihe.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko  aherutse gukora ibintu byatangaje kandi bishimisha abafana ba REG n’Abanyarwanda muri rusange ubwo mu mikino y’amajonjora yabereye muri Cameroun mu minsi yashize, yateraga mu nkangara agatsinda amanota atatu yatumye ikipe ye ikuramo Seydou Legacy Athletique (SLAC) .

Hari muri Werurwe, 2022.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version