DRC Ntiyitabiriye Inama Y’Umuhora Wa Ruguru Yabereye I Kigali

Mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru( Northern Corridor) byitabiriye Inama yabereye i Kigali yigaga ku bibazo biri mu buhahirane bwabyo n’ingamba zafatwa ngo bicyemuke, Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta ntumwa yohereje. Icyakora abahagarariye iki gihugu bari bakurikiye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru ni ibifatira ibicuzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

Ibyo ni u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo itari ifite uyihagarariye.

Amasezerano ashyiraho uyu muhora yiswe the Northern Corridor Transit and Transport Agreement (NCTTA) treaty.

Agamije ubufatanye bw’ibihugu twavuze haruguru mu gucuruzanya hagati yabyo ndetse no gucuruzanya n’ibindi bigize Umuhoro wo hagati, bita central corridor.

Mu nama yahuje abahagarariye ibi bihugu kuri uyu wa Mbere taliki 30, Gicurasi, 2022 abahagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibahagaragaye.

Nta mpamvu yo kutaboneka kwabo yatangajwe ariko ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kinshasa utameze neza.

Abitabiriye iriya nama baganiriye ku bibazo bikibangamira gucuruzanya hagati y’ibi bihugu harimo n’imikoranire itaranoga hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo, ibyo bita PPP( Public-Private Sector Partnerships).

Muri iyi nama kandi  buri wese mu bahagarariye ibihugu biwugize yavuze uko igihugu cye gihagaze mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe ariko hakarebwa uko ubufatanye hagati y’abikorera na Leta buhagaze.

Hagati y’Italiki 03 n’italiki 05, Kanama, 2021 nibwo Inama nshingwabikorwa y’ibihugu bigize uyu muhora yari yemeje ko bitarenze Kamena, 2022 hazaba hakozwe ibikorwa  bishingiye kuri Politiki yiswe Transport Policy and Planning Programme.

Muri byo harimo ko imihanda ihuza biriya bihugu yagombaga kuba ikoze neza kugira ngo yorohereze ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Ibihugu bigize uyu muhora kandi byagombaga kuba byahuje Politiki z’ubucuruzi kugira ngo bukorwe ku bwumvikane busesuye bw’ibi bihugu.

Buri gihugu  cyagombaga gusuzuma politiki cyashyizeho mu rwego rwo kureba niba zishyira mu bikorwa ibyemeranyijwe mu mikorere y’uyu muhora.

Hagombaga kandi kurebwa niba intego zari zarashyizweho muri gahunda ya 2017-2021 zaragezweho kugira ngo hategurwe n’iza 2021-2026.

Hiyongeraho ko ibihugu byagombaga gushyiraho uburyo bwo gufasha Sudani y’Epfo kwisanga muri uyu muhora kugira ngo idasigara inyuma kuko ari igihugu kikibona ubwigenge(ugereranyije n’ibindi bisanzwe muri aka Karere).

Ingamba

Bafashe ingamba zo kunoza ibitaragenze neza

Mu rwego rwo gufasha mu gucyemura ibi bibazo, inyandiko Taarifa ifite ivuga ibyo abitabiriye iriya nama y’iminsi ine bateganyije gukora kuzageza mu mwaka wa 2026 harimo gufasha iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi mu  bihugu bigize uyu muhora.

Indi ngamba ni uko mu bihe bitandukanye, hari ingendo shuri zizakorerwa mu bihugu binyamuryango kugira ngo haganirwe uko politiki zo koroshya ubucuruzi nyambukamipaka zashyirwa mu bikorwa.

Ni ingendo zizakorerwa muri Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo.

Hazarebwa kandi uko kuri za Gasutamo ibintu byifashe, hasuzumwe niba imizigo idatinda yo.

Gasutamo zizasurwa ni iya Malaba, Lwakhakha, Busia na Mpondwe/Kasindi.

Hazarebwa no kuri gasutamo za Naivasha – Narok – Kisii – Migori – Isebania/Sirali – Mwanza – Biharamuro – Rusumo – Kabanga/Kobero – Karusi – Gitega – Bujumbura  na  Gatumba.

U Rwanda rwafashisha Umuhora wo Hagati kurusha Uwa Ruguru

u Rwanda ruvuga ko hagombye kugira ibinozwa mu nyungu z’ibihugu byose by’uyu Muhora

Kubera ko u Rwanda ruri muri iyi mihoro yombi, akenshi rwifashisha uwo hagati kubera ko ari uwa hafi.

Ni umuhora u Rwanda rukuramo ibicuruzwa biturutse ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania kurusha uko rwabivana i Mombasa kubera intera ihari n’ibibazo byo gusoresha amakamyo aturukayo.

Indi mpamvu ituma Umuhora wa Ruguru ugorana ni umutekano mucye kubera ba rushimusi baba mu mihanda iva yo ikagera mu Rwanda.

Ibi byose u Rwanda rusaba ko byakurwaho kugira ngo uyu muhora ubere mwiza buri gihugu kiwurimo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version