Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Imishinga y'ikoranabuhanga izahembwa.

Mu rwego rwo kubafasha guhanga cyangwa kuzamura urwego rw’ishoramari ryabo, ikigo Jack Ma Foundation cyatangaje ko ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika bagiye guhatanira igihembo cya Miliyoni $1.5, ni ukuvuga akabakaba Miliyari Frw 2.

Irushanwa bazahatanamo ni ngarukamwaka ryiswe Africa’s Business Heroes (ABH) 2025.

Abazatsinda bazahabwa amahugurwa y’uburyo ayo mafaranga yabyazwa umusaruro kurushaho, berekwe n’ahantu babyaza amahirwe y’ishoramari binyuze mu mikoranire n’abandi babatanze muri ryo.

Uwo ari we wese wifuza guhatanira ayo mafaranga, yemerewe kwandika abisaba, akohereza umushinga we ku rubuga www.africabusinessheroes.org/en/register, akabikora bitarenze tariki 08, Kamena, 2025.

- Kwmamaza -

Ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu 54 by’Afurika bemerewe guhatanira icyo gihembo kandi nta rwego rw’ubuzima batemerewe guhatanamo.

Imishinga y’ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi cyangwa ubuhanzi…yose yemerewe guhatanira icyo gihembo.

Jack Ma ni muntu ki?

Afite umutungo wa Miliyari $27.

Jack Ma Yun witiriwe iki gihembo ni umuherwe w’Umushinwa wavutse mu mwaka wa 1964, akaba nyiri ikigo Jack Ma Foundation gifite ibigo bibiri bigishamikiyeho ari byo Alibaba Group na Yufeng Capital.

Kugeza ubu, Jack Ma abarirwa umutungo wose ungana na Miliyari $ $27.2.

Umukiro we yawuharaniye guhera mu mwaka wa 1980, ubwo yatangiraga gushora mu ikoranabuhanga ndetse aho murandasi itangiriye gukora mu myaka ya 1994 ahita ashinga urubuga(website), ashinga n’ikigo cy’ubucuruzi bukoresha murandasi yise Hope Computer Services Co. Ltd..

Ni kimwe mu bigo bikomeye byatangiye gukoresha murandasi bwa mbere mu Bushinwa.

Muri icyo gihe yahise areka akazi yari afite muri Kaminuza atangira kwikorera, ikigo kiraguka kiza no gukorana n’ikindi cya Leta kitwa China Telecommunications Corporation, hari mu mwaka wa 1996.

Icyakora, imikoranire yaje kugenda nabi biba ngombwa ko atandukanya nacyo akomeza urugendo rwe wenyine.

Ikigo Alibaba yagishinze mu mwaka wa 1999, gitangirana gahunda yo guhuza abantu bashaka kuganira no gufatanya mu by’ubucuruzi, ibyo mu Cyongereza bita business-to-business (B2B), kiba n’ikigo abantu bashobora gucururizaho ibintu binyuranye.

Cyaje kwaguka gihinduka urubuga runini rw’ikoranabuhanga ruha abantu uburyo bwo guhaha no kugurisha ibicuruzwa byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version