Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yatangaje ko yamaze gusezera mu nshingano za Politiki yari yarahawe zo gushyira ku murongo imikorere myiza ya Guverinoma.

Inshingano ze zari izo kureba niba nta bakozi b’ingwizamurongo bakora muri Leta, bakavanwa mu nshingano.

Elon Musk usanzwe ari nyiri urubuga X yarutangarijeho ko yavuye mu nshingano, ashimira Perezida Trump kubera icyizere yari yaramugiriye mu mezi make yari amaze mu kazi.

Musk yayoboraga urwego bise Department of Government Efficiency, Doge mu mpine y’Icyongereza.

- Kwmamaza -

Kuri X yanditse ati: “Ncyuye igihe mu kazi nakoraga muri Guverinoma ariko reka nshimire Perezida Trump ku cyizere yari yarampaye ngo dufatanye guca imicungire mibi muri Guverinoma”.

Yaboneyeho kuvuga ko gahunda yo gicunga neza umutungo wa Leta izakomeza kuko yamaze kwinjira mu mikorere rusange yayo.

Ku rundi ruhande, Musk avuye mu nshingano nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko yashyizwe ku ruhande.

Ababivugaga babishingiraga ku ngingo y’uko atari akigaragara cyane mu ruhame ari kumwe na Perezida Trump kandi byari bimaze kumenyerwa.

Politico yari iherutse kwandika ko kuba uyu mugabo atakigaragara nka mbere bigaragaza ko atakizewe na Perezida, hakiyongera ho ko hari abantu benshi bamwangira ko yabatesheje umugati.

Agiye nyuma gato y’ikiganiro yahaye CBS yavugiyemo amagambo bamwe bafata nk’uburyo bwerekana ko hari ibyo atishimiye bikorwa n’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Yahavugiye ko anenga Politiki y’umusoro iherutse gushyirwaho igena Miliyari nyinshi z’amadolari($) zo kuzazamura urwego rw’igisirikare cya Amerika, gisanzwe ari cyo cya mbere ku isi.

Trump, nk’umucuruzi, yagize ati: “Iyo Politiki ishobora ‘kuba nini’ cyangwa ‘ikaba nziza’ ariko simpamya ko yabiba byombi”.

Avuga kandi ko iyo Politiki ya Trump izakoma mu nkokora imigendekere myiza ya Politiki yo kidasesagura Amerika yari itangiye kwimakaza.

Musk avuye mu nshingano amaze kugabanya imirimo yatwaraga Leta Miliyari $2 ariko akaba yari yariyemeje kuzagabanya ifite agaciro ka Miliyari $150.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abakozi 260,000 bakuwe mu kazi abandi bagabanyirizwa umushahara n’inshingano.

Abakozi Miliyoni 2.3 nibo bakora mu nzego zose za Leta zunze ubumwe z’Amerika, igihugu gituwe n’abaturage 340,110,988, iyi ikaba imibare yo mu mwaka wa 2024.

Igihe yari amaze akorera Leta ya Trump cyatumye atabona umwanya wo kwita ku bigo bye none byatangiye guhomba.

Icyakora yanzuye ko agiye kubizanzamura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version