Baho International Hospital Yafunzwe

Minisiteri y’Ubuzima yafashe icyemezo cyo gufunga Baho International Hospital, nyuma y’iminsi ikorwaho iperereza kuri serivisi mbi zagiye zituma bamwe mu barwayi bakirwa n’ibyo bitaro bahasiga ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yemereye Taarifa ko ibi bitaro byafunzwe kubera imikorere mibi.

Yavuze ko minisiteri irimo gutegura uburyo bwo guhwitura n’ibindi bitaro byose byigenga, ku bijyanye na serivisi bitanga.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko biriya bitaro hari ibibazo byinshi byari bimaze iminsi bikurikiranyweho bijyanye n’imikorere mibi, haza kwiyongeraho amakosa yateje urupfu.

- Kwmamaza -

Yaherukaga gushyiraho itsinda ryagombaga gukora iperereza kuri ibyo bitaro byari biherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, hagacukumburwa imvano z’ikorere mibi yakomeje kuhavugwa.

Ibintu byabaye nk’ibihumira ku mirari nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wahaguye ku wa 9 Nzeri, kandi yari yagiye kwivurizayo uburwayi bworoheje. Bivugwa ko yitabye Imana arimo ikinya.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwaje guta muri yombi abaganga babiri, bakurikiranyweho amakosa yateye urupfu.

Minisiteri y’Ubuzima yahise itangiza iperereza rigizwe n’itsinda ry’abantu icyenda, barimo abayobozi bakuru muri Minisiteri, Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti n’Urugaga rw’abaganga.

Icyo gihe hatungwaga agatoki amakosa yakomeje kuhakorerwa cyane cyane ajyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore n’ibijyanye no kubaga.

Iryo tsinda ryatangiye iperereza ku wa 10 Nzeri, risabwa gutanga raporo mu minsi itanu.

Baho International Hospital yari imaze iminsi ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo ubuyobozi bwayo bwageze aho busaba imbabazi, ariko amakosa akomeza kugenda agaragara.

Baho International Hospital Yasabye Imbabazi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version