Bakame Agiye Gukinira Bugesera FC

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu [Amavubi], Ndayishimiye Eric wamamaye ku izina rya  Bakame yaraye asinyiye kujya gukinira Bugesera FC. Yari amaze iminsi yifatanya mu myitozo n’abandi bayikiira.

Yari aherutse kurangiza amasezerano yo gukinira Police FC ariko ntiyongerewe andi.

Ibi bivuze ko ikipe iyo ari yo yose yamushakaga yashoboraga kumubona.

Bakame agiye gukinira Bugesera FC mu gihe cy’amezi atandatu ni ukuvuga ko iki gihe cyose kizaba ari icy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda ikomeje.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa Bugesera FC ntacyo buratangaza kuri aka kazi bahaye Bakame.

Bakame ni umwe mu banyezamu bakomeye bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda.

Yakiniye APR FC, Atraco FC, AS Kigali, Rayon Sports na Police FC, iyi akaba ari yo avuye mo agana muri Bugesera FC.

Bakame muri Bugesera FC( Ifoto@UMUSEKE.RW)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version