Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahagaritse by’agateganyo gucukura amabuye mu birombe byo mu Murenge wa Ntarama kugira ngo habanze hagenzurwe niba bukorwa mu mutekano.
Nta kwezi kurashira abantu icumi barimo abagabo umunani n’abagore babiri bishwe n’ikirombe cyabagwiriye.
Abo bantu barimo n’abaturutse mu Majyaruguru bari baje gupagasa.
Kugenzura imiterere y’ibirombe byo muri Ntarama biri gukorwa ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), inzego z’umutekano ndetse n’abakora ubucukuzi bw’amabuye.
Hagamijwe kureba niba ibirombe byubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’umutekano w’abakozo no kureba niba abacukura bakurikiza amabwiriza yo kurengera ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko iri genzura ryatewe n’ibyabereye muri iriya mpanuka yabaye ku wa 9 Nyakanga, ubwo ikirombe cyakoreshwaga na Koperative COTRAKI cyagwaga kigahitana abantu 10 barimo gucukura amabuye yo kubakisha.
Meya Mutabazi yabwiye The New Times ati: “Twahagaritse ibikorwa byose byo gucukura amabuye mu Murenge wa Ntarama, dutangiza igenzura rihuriweho rigamije kumenya ibibazo biri mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye”.
Avuga ko ibizava muri iryo genzura bizatanga amakuru azaherwaho hafatwa ingamba zo gukumira akaga nka kariya.
Icyakora, ngo hari ibirombe bishobora kuzafungwa nibiramuka bigaragaye ko nta kindi cyabikorerwa.
Ibindi bishobora kuzasabwa kubanza gukosora ibibazo byagaragaye mbere yo kongera gukora mu gihe ibisanze byujuje ibisabwa bizemererwa gukomeza ibikorwa byabyo.
Mutabazi yasobanuye ko nubwo uturere ari two dutanga impushya ku birombe biciriritse n’ibito, dukorana bya hafi n’ibigo RMB na REMA mu kugenzura ko hubahirizwa amategeko agenga umutekano n’ibidukikije.
Ubusanzwe, kugira ngo ikirombe gikore mu buryo bwemewe n’amategeko, kigomba kuba gifite:
-Uruhushya rutangwa n’Akarere.
-Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB.
-Raporo yemewe y’isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije.
-Ikarita igaragaza ahakorerwa ubucukuzi.
-Inzobere mu bwubatsi cyangwa ubucukuzi (Engineer) igenzura ibikorwa bya buri munsi.
Nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, uturere dutanga impushya ku birombe by’ubucuruzi bikorerwa ku buso butarenze hegitari imwe.
Ibirombe binini by’inganda byo bigenzurwa kandi bigahabwa impushya n’ikigo RMB.
Impanuka yabereye mu kirombe cya COTRAKI ni imwe mu mpanuka zikomeye zabaye mu Karere ka Bugesera mu myaka ya vuba aha.
Abatabazi, Polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, bamaze amasaha menshi bashakisha imibiri, kugeza babonye imibiri y’abantu 10 bose bapfuye.
Ikirombe baguyemo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu n’izindi zirenga 100 z’uburambike.

