Urukiko Rwemereye Guverinoma Y’u Bwongereza KOHEREZA Abimukira Mu Rwanda

Close up of Male lawyer or judge hand's striking the gavel on sounding block, working with Law books, report the case on table in modern office, Law and justice concept.

Icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gifashwe n’urukiko nyuma y’amezi atatu yari ashize urukiko rukuru rw’u Bwongereza rusuzuma niba ibyo imiryango y’uburenganzira bwa muntu yavugaga byari bifite ishingiro.

Izo ngingo zavugaga ko amasezerano hagati ya Kigali na London yo kohereza abimukira mu Rwanda adashingiye ku yindi mpamvu itari ubucuruzi.

Abavugaga ibi bavugaga ko u Rwanda ruri no mu bihugu bidakurikiza uburenganzira bwa muntu.

Ikinyamakuru iNews.co.uk  cyo mu Bwongereza kivuga ko umucamanza wasomye uyu mwanzuro yavuze ko ibikubiye muri ariya masezerano ntaho ubwabyo butandukiriye amategeko mpuzamahanga agenga impunzi n’abimukira.

- Advertisement -

Umucamanza yagize ati: “ Urukiko rwanzuye  ko ibikubiye mu masezerano y’impande zombi bidatandukiriye amategeko.”

iNews.co.uk ivuga ko Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yababwiye ko u Rwanda rwishimiye kiriya cyemezo kandi ngo u Rwanda rwiteguye kuzabakira neza kuko n’ubundi rwabyiteguye mu gihe gihagije.

Uwahoze ari Umunyamabanga wo muri Guverinoma y’u Bwongereza wari ufite iyi dosiye witwa Priti Patel yakunze gusezeranya amahanga ko u Rwanda rufite ibisabwa byose ngo rwakire bariya bantu.

Perezida Paul Kagame nawe yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko abavuga ko u Rwanda rugura kandi rukagurisha abimukira, baba bibeshya.

Ngo icyo rukora ni ibikorwa bishyize mu gaciro kandi bigamije guhesha ikiremwamuntu agaciro cyane cyane ak’abantu baba bashobora kwibasirwa n’abagizi ba nabi barimo n’abacuruza abantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version