Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banyeshuri Mwirinde Ijambo ‘Reka Ngerageze’- Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Banyeshuri Mwirinde Ijambo ‘Reka Ngerageze’- Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2022 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yaburiye abanyeshuri biga mu Kigo kitiriwe Mutagatifu Ignace kiri i Kibagabaga ko ibyo bita ‘reka ngerageze’ bishobora kubakoraho kuko iyo ngo iyo ugerageje ikibi hari ubwo ukimenyera kikazagukururira kabutindi!

Yabibabwiriye mu rwego rw’ubukangurambaga Urwego rw’Ubugenzacyaha bwasubukuye mu mashuri hagamijwe kubwira abanyeshuri ibyaha bibugarije haba mu kubikorerwa no mu kubikora bityo bakabyirinda byombi.

Buri gukorwa k’ubufatanye bw’uru Rwego, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’uburezi.

Bwatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri kiri mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo  kitwa  St. Ignatius High School.

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya yasabye abanyeshuri kwita ku nama bahabwa bakirinda ‘ibigare’ kandi bakajya  bibutsa ababyeyi ko mu biruhuko bakwiye kubaba hafi.

Dr Uwamariya ati: “ Mwirinde ijambo ryitwa kugerageza, iyo ushaka kumva uko bimera kandi ari bibi ugendanirako.”

Dr Uwamariya ati: ” Kugerageza ikibi birangira kikokamye’

Abashyitsi bakuru muri iki gikorwa barimo Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Rtd Col Jeannot Ruhunga.

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yabwiye abanyeshuri bari bamuteze amatwi ko iyo umuntu akoze icyaha ukamuhishira, bumuha uburyo bwo gukomeza gukora ibyaha.

Yagize ati: “Ntimugaceceke  kuko iyo ukorewe icyaha ntubamenyeshe ubuyobozi ngo bubikurikirane, ubutaha biba no ku bandi bana kuko ababikoze batahanwe.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (Rtd) Col Jeannot Ruhunga

Ku rubuga rwa Twitter rw’Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha handitseho ko buriya bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byo ‘gusambanya abana, kubashora mu biyobyabwenge’ n’ibindi.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko umwana ufite imyaka igeze cyangwa irenze 14 y’amavuko aba ashobora gukurikiranwa mu mategeko.

Ubugenzacyaha bwo bushaka ko abantu bamenya ibyaha ibyo ari byo bakabyirinda cyangwa babona uwabikoze cyangwa ufite umugambi wo kubikora bakabibwira abashinzwe gukumira ibyaha no kubigenza.

Ubukangurambaga nk’ubu bwakorwaga na mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa @RIB_Rw @JRuhunga asabye abarererwa mu Ishuri ryisumbuye rya Saint Ignatius kudaceceka kuko iyo bakorewe icyaha ntibamenyeshe ubuyobozi ngo bubikurikirane, ubutaha biba no ku bandi bana kuko ababikoze batahanwe. pic.twitter.com/xLvjTwAoIf

— City of Kigali (@CityofKigali) March 30, 2022

Ubwo yagabanukaga mu mwaka wa 2021 nabwo bwarasubukuwe ariko buza kongera gucukishwa kubera ubwandu bwa kiriya cyorezo bwongeye kuzamuka.

TAGGED:featuredIbyahaRIBRuhungaUbugenzacyahaUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatsibo: Ikamyo Yarenze Umuhanda Ihitana Babiri
Next Article Inkunga Y’Amafaranga Croix Rouge Y’u Rwanda Yabateye Yabahinduriye Ubuzima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?