Banyeshuri Mwirinde Ijambo ‘Reka Ngerageze’- Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yaburiye abanyeshuri biga mu Kigo kitiriwe Mutagatifu Ignace kiri i Kibagabaga ko ibyo bita ‘reka ngerageze’ bishobora kubakoraho kuko iyo ngo iyo ugerageje ikibi hari ubwo ukimenyera kikazagukururira kabutindi!

Yabibabwiriye mu rwego rw’ubukangurambaga Urwego rw’Ubugenzacyaha bwasubukuye mu mashuri hagamijwe kubwira abanyeshuri ibyaha bibugarije haba mu kubikorerwa no mu kubikora bityo bakabyirinda byombi.

Buri gukorwa k’ubufatanye bw’uru Rwego, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’uburezi.

Bwatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri kiri mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo  kitwa  St. Ignatius High School.

- Advertisement -

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya yasabye abanyeshuri kwita ku nama bahabwa bakirinda ‘ibigare’ kandi bakajya  bibutsa ababyeyi ko mu biruhuko bakwiye kubaba hafi.

Dr Uwamariya ati: “ Mwirinde ijambo ryitwa kugerageza, iyo ushaka kumva uko bimera kandi ari bibi ugendanirako.”

Dr Uwamariya ati: ” Kugerageza ikibi birangira kikokamye’

Abashyitsi bakuru muri iki gikorwa barimo Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Rtd Col Jeannot Ruhunga.

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yabwiye abanyeshuri bari bamuteze amatwi ko iyo umuntu akoze icyaha ukamuhishira, bumuha uburyo bwo gukomeza gukora ibyaha.

Yagize ati: “Ntimugaceceke  kuko iyo ukorewe icyaha ntubamenyeshe ubuyobozi ngo bubikurikirane, ubutaha biba no ku bandi bana kuko ababikoze batahanwe.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (Rtd) Col Jeannot Ruhunga

Ku rubuga rwa Twitter rw’Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha handitseho ko buriya bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byo ‘gusambanya abana, kubashora mu biyobyabwenge’ n’ibindi.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko umwana ufite imyaka igeze cyangwa irenze 14 y’amavuko aba ashobora gukurikiranwa mu mategeko.

Ubugenzacyaha bwo bushaka ko abantu bamenya ibyaha ibyo ari byo bakabyirinda cyangwa babona uwabikoze cyangwa ufite umugambi wo kubikora bakabibwira abashinzwe gukumira ibyaha no kubigenza.

Ubukangurambaga nk’ubu bwakorwaga na mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda.

Ubwo yagabanukaga mu mwaka wa 2021 nabwo bwarasubukuwe ariko buza kongera gucukishwa kubera ubwandu bwa kiriya cyorezo bwongeye kuzamuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version