Basabose Uheruka Gufatirwa Mu Bubiligi Yarekuwe

Ubutabera bw’u Bubiligi bwarekuye by’agateganyo Pierre Basabose ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, waherukaga gutabwa muri yombi.

Yafashwe ku wa 30 Nzeri 2020, afatirwa mu ntara ya Hainaut. Umunyamategeko we Me Jean Flamme, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yarekuwe ku wa Gatanu.

Basabose ashinjwa ko yari umwe mu bagize ‘Akazu ‘, itsinda ry’abantu bari ku butegetsi bakomokaga mu majyaruguru y’u Rwanda, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basabose wabaye umusirikare, yari umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida Juvénal Habyarimana. Yaje kuba umucuruzi ukomeye mu kuvunja amafaranga y’amanyamahanga, abazwi nk’abavunjayi.

- Advertisement -

Yaje no kuba umunyamigabane ukomeye wa Radio-Television Libre des Mille Collines, RTLM, yagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Ubwo ibintu byari bihindukanye ubutegetsi bwakoraga jenoside, Basabose yerekeje mu Burayi, agera mu Bubiligi mu 1995 avuye mu Budage. Yahise ahatangira ubucuruzi, anashaka ubuhungiro bwa politiki.

Aregwa ko yahaye interahamwe amafaranga n’intwaro byo kwifashishwa mu bwicanyi mu bice bya Gikondo na Gatenga. Yafatiwe rimwe n’abandi banyarwanda babiri, Twahirwa Séraphin na Christophe Ndangali.

Twahirwa yakoze muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yitwaga MINITRAPE, Se yari mubyara wa Protais Zigiranyirazo, muramu wa Habyarimana.

Ndangali we yakoraga muri Minisiteri y’uburezi. Mu 1994 yari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri n’umuyobozi ukomeye mu ishyaka MRND rya Habyarimana muri perefegitura ya Byumba. Ashinjwa ko yagize uruhare mu gukurikirana ubwicanyi kuri bariyeri zimwe muri Kigali.

U Bubiligi bwakoze iperereza kuri abo bantu batatu bakekwaho uruhare muri Jenoside, ibyaha bashinjwa ko bakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Gikondo na Kacyiru.

Ikinyamakuru RTBF cyatangaje ko mu iperereza, umucamanza ukurikirana icyo kirego n’abagenzacyaha baje mu Rwanda kubonana n’abatangabuhamya.

Bihuye n’amategeko y’u Bubiligi, ateganya ko bufite ububasha bwo kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu, bari ku butaka bwabwo.

Share This Article
1 Comment
  • Muraho neza?

    Mu by’ukuri nsomye iyi nkuru ndayirangiza ariko nenze cyane amarangamutima y’umunyamakuru wayanditse ntabwo wavuga ko umuntu yakoresheje inyandiko mpimbamo ngo bibe bimaze icyo gihe cyose ubizi ariko ukaba utararegera urukiko ngo rwemeza ko ariyo koko aha rwose mwatubeshye.

    Ikindi umuntu yakwibaza ni ukubera iki uyu padiri Hitimana josaphat atinya kujya mu rukiko nk’uko muri iyi nkuru bigaragara ko yabigiriwemo inama? Niba abanditse ku butaka( ESCOM) badashaka ko bubandukurwaho kuki batarega uyu HATEGEKA muri kwita ko ari umutekamutwe? Ikindi kibazo mbona n’uko akenshi imiryango itari iya Leta iyo yaseswaga bagenaga aho imitungo yayo izerekeza. Ese baba baragennye aho izerekeza nk’uko nahandi byakorwaga bakavuga ko ibibanza runaka bizasigara ari ibya Padiri kuko ariwe wabiguze. Ikindi muzashishoze neza padiri yavuye mu Rwanda amaze kwanduranya na benshi uhereye n’i Kabgayi muri diyoseze urebye n’inkuru zanditswe kuri Padiri nyuma y’uko avuye mu Rwanda ntaho zitaniye n’iyi nkuru zateranyaga Leta n’abaturage. Murebe neza uyu padiri azwiho kugonganisha inzego kandi ntabwo ajya yemera gutsindwa ariko uyu ni umuco mubi ku muntu wigeze kuba Padiri dore ko ubu atakiriwe kuko yaciwe muri kiriziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version