U Burusiya bwihimuye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bufatira ibihano abayobozi umunani bayo, barimo n’umuyobozi wa FBI, Christopher Wray n’umuyobozi w’urwego rw’iperereza, Avril Haines.
Ni kimwe mu byemezo u Burusiya bwafashe ku wa Gatanu, nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Leta Zunze Ubunmwe za Amerika Joe Biden atangaje ibihano ku bayobozi b’u Burusiya, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov yatangaje ko u Burusiya bugiye no kwirukana abadipolomate 10 ba Amerika, bugahagarike imwe mu miryango nyamerika idaharanira inyungu, bushyireho umubare ntarengwa ku badipolomate ba Amerika ndetse bushyireho ibihano “bibabaje” ku bucuruzi bw’Abanyamerika.
Ni ibyemezo bisubiza ibyo Amerika yatangaje ku wa Kane.
Lavrov yanatangaje ko bamenyesheje ambasaderi wa Amerila i Moscow, John Sullivan, ko ashobora gusubira i Washington kugira ngo hakorwe ibiganiro birambuye, nyuma y’uko uw’u Burusiya yatashye muri Werurwe ubwo Biden yavugaga ko Perezida Putin ashobora kuba ari umwicanyi.
Ibihano by’u Burusiya byemejwe mu gihe Minisitiri w’Ingabo za Amerika Antony Blinken, ubwo yavugaga ku ruhande rw’ingabo za Amerika n’ibihugu byishize hamwe muri NATO, ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’ingabo z’u Burusiya ku mupaka wa Ukraine.
Mu bandi bafatiwe ibihano barimo Intumwa nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Merrick Garland, umujyanama wa Biden, Susan Rice, Minisitiri w’Umutekano Alejandro Mayorkas n’umuyobozi ushinzwe amagereza, Michael Carvajal.
Hariho kandi uwahoze ari umujyanama mu by’umutekano ku bwa Perezida Trump, John Bolton hamwe n’uwahoze ayobora CIA, Robert James Woolsey, Jr.