Rwamagana: Yafatanywe Frw 185,000 Bivugwa Ko Yari Yibye Shebuja Kuri Mobile Money

Mu Mudugudu wa Midahandwa,  Akagari ka Kabatesi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana haherutse gufatirwa umusore ukurikiranyweho kwiba Shebuja yakoreraga akazi ko mu rugo FRW 185,000 ayakuye kuri Mobile Money ye.

Uwafashwe ngo yaje mu rugo rw’umugabo witwa  Semugaza amusaba akazi ariko aza kumenya umubare w’ibanga akoresha yinjira muri konti ye ya Mobile Money aza kumwiba  amafaranga twavuze haruguru.

Polisi ivuga ko ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kiri kirangira  ahagana saa moya z’ijoro, Semugaza yarebye amafaranga asigaye kuri telefone (Mobile Money)  asanga hari amafaranga yavuyeho ashatse umukozi ngo amubaze uko byagenze asanga yagiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police ( SP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uwibwe yahise abibwira Polisi nayo ihita itangira gushakisha ukekwaho buriya bujura.

- Kwmamaza -
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Yaje  gufatirwa mu isanteri y’ubucuruzi ya Cyaruhogo mu Kagali ka Sovu, mu Murenge wa Kigabiro afite gusa  135,500 Frw ayandi yayaguze inkweto, imyenda ndetse n’igikapu.

Uko ukekwaho buriya bujura bivugwa ko yabukoze…

Ukekwa ho buriya bujura ngo yaje mu rugo rwa Semugaza asaba akazi ko mu rugo.

Nyuma yaje kuneka umubare w’ibanga Shebuja akoresha kuri telefone ye nibwo yigiriye inama yo kumwiba amafaranga.

Yatiye Telefone shebuja Semugaza amubwira ko ashaka guhamagara abo mu muryango we ngo ababwire ko yabonye akazi.

Aho guhamagara yahise yiyoherereza amafaranga ibihumbi 185 kuri telefone ye arangije telefoni ayisubiza shebuja ahita acika.

Polisi ivuga ko ukekwaho buriya bujura yaje gufatwa ariko yemera ko ari we watwaye ariya mafaranga ndetse ngo yemeye ko atari ubwa mbere abikora.

SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage watanze amakuru ucyekwaho kumwiba agafatwa.

Asaba Abanyarwanda kuba maso bakajya bahisha imibare y’ibanga bakoresha kuri telefone zabo bityo bakaburizamo ibikorwa by’abifuza kurya ibyo batavunikiye.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rubona.

Uwafashwe yashyikirijwe ubugenzacyaha

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko;  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version